Umugabo yafashe umugore we n'uwo yitaga incuti bari kumuca inyuma. Reba ikintu gitangaje yabakoreye

Umugabo yafashe umugore we n'uwo yitaga incuti bari kumuca inyuma. Reba ikintu gitangaje yabakoreye

Oct 04,2021

Umucuruzi wo muri Tanzaniya yatunguye abantu benshi kubera uburyo yitwaye nyuma yo gufata umugore we ari gusambana n’inshuti ye.

. Umugabo yakosheje umugore we nyuma yo kumufata amuca inyuma

. Umugabo yatse inkwano umugabo yafashe aryamanye n'umugore we

. Yatse inkwano ya Miliyoni 2 z'amanyarwanda umugabo wari umubereye ku mugore

. Umugabo yafashe umugore we amuca inyuma ahita yaka inkwano

 

Uyu mugabo yaguye gitumo umugore we n’inshuti ye mu buriri, ariko ntiyigeze akora amakosa cyangwa ngo arakare bikabije, ahubwo yasabye ko yishyurwa.

 

Nk’uko byatangajwe na EA TV, uyu mugabo uzwi ku izina rya Issa Kasili ukomoka i Mpimbwe muri Tanzania, yafashe umugore we n’incuti ye, Mayombi Mwela, bari gusambanira mu nzu y’abashyitsi hanyuma asaba uyu mugabo kumwishyura ibihumbi 2 by’amadolari.

 

Muri iyi videwo yakwirakwiriye hose, Kasili yagaragaye ari kumwe n’aba bombi mu nzu y’abashyitsi.

 

Yahise abwira iyi nshuti ye ati “Waryamanye n’umugore wanjye Mayombi, wageze ku byo wifuzaga gukora. Nsubiza amafaranga y’inkwano umujyane, ubu ni umugore wawe".

 

Yahise abwira umugore we ati: “Wambyariye umwana none urumva ko udakorwaho. Umubano wacu urarangiye guhera ubu. "

 

Nk’uko amakuru abitangaza, Mayombi yahise yishyura Kasili amafaranga yasabye.