Facebook, WhatsApp, Instagram na Messenger byakwamye

Facebook, WhatsApp, Instagram na Messenger byakwamye

Oct 04,2021

Zimwe mu mbuga nkoranyamba zikoreshwa na benshi ku Isi zirimo urwa Facebook, WhatsApp, Instagram na Facebook Messenger, zagize ikibazo kuri uyu wa Mbere biba ngombwa ko zihagarara.

Urubuga DownDetector rwatangaje ko izi mbuga nkoranyamba zahagaze ku Isi yose ku isaha ya saa kumi n'imwe n'iminota 44 z'i Kigali.

Magingo aya Hashtag ya #Facebookdown n'imwe mu ziri kuvugwaho cyane ku rubuga rwa Twitter aho abakoresha ziriya mbuga nkoranyamba bahuriza ku kuba batari gushobora kuzinjiramo.

Sosiyete ya Facebook igenga ziriya mbuga ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yiseguye ku basanzwe bakoresha ziriya mbuga, ivuga ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo zigarukeho vuba bishoboka.

Magingo aya ntiharamenyekana ikibazo cya tekinini cyaba cyatumye ziriya mbuga zihagarara ku Isi yose.