Mozambique: Ingabo za SADC zishobora kuva muri iki gihugu kuwa 15 Ukwakira 2021
Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SADC, uvuga ko ubutumwa bw’amahoro bw’ingabo zayo ziri mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique buzwi nka SAMIM buzarangira tariki ya 15 Ukwakira 2021.
Izi ngabo zatangiye kugera muri Mozambique tariki ya 21 Nyakanga 2021, nyuma y’icyemezo cyafatiwe mu nama y’umutekano yari yahuje abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.
Mu muhango wari uyobowe na Perezida wa Mozambique akaba n’umuyobozi mukuru wa SADC, Filipe Nyusi wabereye mu mujyi wa Pemba, izi ngabo zatangiye ubu butumwa bwashowemo miliyoni 12 z’amadolari ya Amerika tariki ya 9 Kanama 2021.
Umuyobozi wungirije wa SAMIM, Brig. Gen. Dumizani Nzinge tariki ya 3 Ukwakira 2021 yatangarije televiziyo SABC ko kuva ubu butumwa bwatangira, bamaze: gusenya ibirindiro bitatu by’umutwe w’iterabwoba wa Al Sunnah wa Jama’ah, kwica ibyihebe byawo 20, gufata mpiri ibyihebe bibiri, kubohora abaturage batatu bari barashimuswe no gufata ibikoresho by’ibyihebe birimo intwaro zitandukanye, amasasu n’inyandiko zabyo.
Uyu munsi haraba inama idasanzwe ihuza abakuru b’ibihugu bya SADC irebana n’umutekano, by’umwihariko ubutumwa bw’uyu muryango muri Cabo Delgado. Ni bwo hemezwa niba ingabo zigize SAMIM zizataha ubwo ubutumwa buzaba burangiye, cyangwa se niba zirongezwa igihe.