Mark Zuckerberg mu gihombo cya Miliyari $7: Ni iki kihishe inyuma y'ihagarara rya WhatsApp, Instagram na Facebook?

Mark Zuckerberg mu gihombo cya Miliyari $7: Ni iki kihishe inyuma y'ihagarara rya WhatsApp, Instagram na Facebook?

Oct 05,2021

Ejo kuwa Mbere tariki 4 Ukwakira 2021 mu masaha ashyira isaha ya saa kumi n'ebyiri z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda, imbuga nkoranyambaga, WhatsApp, Facebook na Instagram zavuye ku murongo ndetse benshi babanza kugira ngo ni ikibazo cy'ubwoko bwa murandasi bakoreshaga cyangwa se telefone zabo zapfuye, gusa nyamara ibi bigo bibarizwa mu kitwa Facebook,inc byose byari byahuye n'ikibazo cya tekinike.

 

Iki kibazo na n'ubu Facebook ntabwo iragitangaza neza mu buryo busobanutse, gusa inkuru iri guhurirwaho na benshi ni uko hari ikibazo cyari cyabaye mu bizwi nka 'Configuration', tugenekereje mu kinyarwanda ukaba wabyita 'kwigoronzora' cyangwa 'kwikoranaho' mu itangiramikorere y'imiyoboro y'iki kigo.

 

Nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bw'iki kigo havuzwe ko cyari ikibazo cyari gifatiye ku bubiko bwacyo ndetse ko mu gihe abakozi bashaka kubukoraho hifashishijwe ikoranabuhanga byanze biba ngombwa ko bajya kubikora mu buryo busanzwe n’intoki ibizwi nka ”Manually Reboot or Restart”, gusa biza kurangira hajemo ikibazo cyaje no kuvamo icy'ingutu cyatumye abatuye Isi bananirwa gukoresha WhatsApp, Facebook na Instagram. 

 

Mu gihe kijya kungana n'amasaha 6 ibi bigo byaburiwe irengera byateje nyirabyo bwana Zuckerberg igihombo cya Miliyari $7 ndetse binafitanye isano n’imigabane yacyo kuko yahanantutse ku kigero cya 5% nk'uko urubuga rwa Bloomberg rubitangaza. N'ubwo iki kigo cyagize ikibazo cy'ikoranabuhanga, kimaze iminsi gishinjwa na za Leta zitandukanye ibyaha birimo kugurisha amakuru kidafitiye uburenganzira, ibi akaba ari nabyo byagikomye mu nkokora ndetse binagitera igihombo.