Wari uzi ko Kwihagarika mu bwogero, Kurya inzara no kutoga buri munsi ari byiza mu buzima bwawe?  IMPAMVU

Wari uzi ko Kwihagarika mu bwogero, Kurya inzara no kutoga buri munsi ari byiza mu buzima bwawe? IMPAMVU

Oct 05,2021

Hari imico ikiremwamuntu kiba gihuriyeho ariko kitajya gipfa kuvuga mu ruhame, kubera kugira isoni n'ibindi. Hari imico watangiye utabizi ariko uko ubwije n'uko bukeye igenda ikura ukayishidikanyaho kandi ari myiza kuri wowe. Uyu munsi turakubwira imwe muri yo.

 

. Ibyiza byo kurya inzara mu buzima bw'umuntu

. Akamaro ko kwihagarika mu bwogero igihe uri koga

. Ibyiza byo guhekenya shikarete

 

Ahari ushobora kuba uzi ko tugiye kukubwira kuyihagarika. N'ubwo isa n'iteye isoni nyamara ifite ibyiza byinshi ibumbatiye, ni myiza ku buzima bwawe.

 

1. KWIHAGARIKA MU BWOGERO

 

Ukuri ni uko 75% by'abantu bamwe bakora iki gikorwa iyo bari mu bwogero. Babikoze rimwe none byabaye nk'umuco kuri bo kandi ni byiza. Kwihagarika mu bwogero bishobora kukurinda indwara zo mu mano, kubera Ammonia na Uric bisangwa mu nkari zawe.

 

2. GUHEKENYA SHIKARETE

 

Guhekenya shikarete burya bigira akamaro gakomeye n'ubwo abantu benshi batabyitaho. Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko guhekenya shikarete byongerera ubikora kugira intumbero, kongera ubushobozi ubwonko bwe buzigama ibyo bwafashe, kugabanya umunaniro, bikongera n'umusemburo wa Cortisol.

 

3. GUTURA UMUBI

 

Gutura umubi ni byiza cyane. Mu masaha atandatu umaze kurya, igogora ryawe  ritangira gukora nitrogen n'umwuka wa Carbon Dioxide. Gutura umubi rero bigufasha gusohora uwo mwuka mubi uba uri mu mubiri. Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ikiremwa muntu gisohora umwuka inshuro zigera kuri 14 ku munsi.

 

4. KURYA INZARA

 

Abantu benshi barya inzara iyo barakaye. Iyo utishimye hari ubwo birangira uri gukora ibibi bishobora no gutuma urya umwanda, ushobora kugukurizamo kubabara munda,...Hari amagambo avuga ngo "Bacteria nyinshi wariye, zituma umubiri wawe ukora abasirikare benshi bo kuzirwanya. Ibi bishatse kuvuga ko ikintu kibi cyinjiye mu mubiri wawe, umubiri wiga kukirwanya ubwawo. Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abana barya inzara cyangwa bonka igikumwe cyabo, badakunze kurwaragurika.

 

5. KUTAJYA MU BWOGERO BURI MUNSI

 

Akenshi abantu banga kujya mu bwogero iyo bafite ubunebwe. Ubushakashatsi buvuga ko icyo kintu ari cyiza. Iyo woga hari ubwoko bw'amavuta uba ukura ku mubiri wawe kandi ariyo awurinda. Niba ushaka kugira uruhu rwiza, ujye wirinda kujya mu bwogero buri munsi.

 

Inkomoko: Opera News.

Tags: