Itangishatse Jean Paul araka Sunrise akayabo ka 6,000,000RWF nyuma yo kwirukanirwa kuri Whatsapp

Itangishatse Jean Paul araka Sunrise akayabo ka 6,000,000RWF nyuma yo kwirukanirwa kuri Whatsapp

Oct 05,2021

Umuzamu wari umaze igihe mu ikipe ya Sunrise FC, Itangishatse Jean Paul, ari kwishyuza iyi kipe Miliyoni 6 n'ibihumbi 200 y'u Rwanda kubera kutubahiriza amasezerano bari bafitanye.

. Sunrise yirukanye umuzamu wayo  Itangishatse Jean Paul ibinyujije kuri Whatsap

Itangishatse Jean Paul yahishuye uko yababajwe n'uburyo yirukanwe

Itangishatse Jean Paul yaciye sunrise indishyi y'asaga miliyoni 6 z'amanyarwanda

Itangishatse Jean Paul yari afite amazerano y'umwaka muri Sunrise FC ibarizwa mu karere ka Nyagatare, ariko muri Kanama 2021 iyi kipe ihitamo gusesa amasezerano. Tariki 4 Kanama nibwo ikipe ya Sunrise FC, ibinyujije kuri whatsapp, yashyikirije urwandiko Itangishatse Jean Paul imumenyesha ko basheshe amasezerano bari bafitanye. Muri uru rwandiko, ikipe ya Sunrise FC yavugaga ko ihisemo gusesa amasezerano kubera ikibazo cy'umusaruro mucye ndetse n'imyitwarire idahwitse.

 

Mu rwandiko uhagarariye Itangishatse Jean Paul yandikiye Ubuyobozi bwa Sunrise FC, ahakana izi mpamvu zose ikipe yatanze ijya gusesa amazerano ngo kubera ko kubijyanye n'umusaruro mucye iyi kipe itigeze itanga ubusobanuro bugaragaza uko umusaruro w'uyu muzamu wari uhagaze, ndetse ngo kubijyanye n'imyitwarire nabyo nta gaciro babihaye kuko ikipe itigeze igaragaza uko yajyaga yihanangiriza uyu musore cyangwa se ngo berekane nk'ikosa ntakuka ryari gutuma basesa amasezerano.

 

Nyuma y'ibi byose, Itangishatse Jean Paul arashaka iki?

 

Umuzamu Itangishatse Jean Paul, nyuma yo kubona ko uburyo ikipe yasheshemo amazerano bari bafitanye bunyuranyije n'amategeko, yasabye indishyi zirimo umushahara w'umwaka yari asigaje ungana na 2,520,000; indishyi zikomoka ku gusesa amasezerano y'umurimo mu buryo bunyuranye n'amategeko bungana na 1,260,000; indishyi zikomoka ku kudahabwa integuza ingana na 210,000; indishyi zikomoka ku kudahabwa icyemezo cy'umukoresha wa nyuma ingana na 210,000. Jean Paul kandi arasaba kwishyurirwa imisanzu ya RSSB, amafaranga y'ingendo kubera gusiragizwa mu gihe umukoresha yakabaye yarubahirije ibyo amategeko ateganya angana na 500,000; ndetse n'igihembo cya avoka kingana na 1,500,000. Aya mafaranga yose iyo uyateranyije usanga angana na Miliyoni 6 n'ibihumbi 200.

 

Itangishatse Jean Paul aganira na InyaRwanda dukesha iyi nkuru, yavuze uburyo yababajwe cyane n’uburyo ikipe ye yamwirukanye ibinyujije kuri whatsapp. Yagize ati: "Nababajwe n'ukuntu Sunrise FC yanyirukanye, kuko narabyutse nsanga urwandiko kuri Whatsapp ruvuga ko bamaze kunsezerera. nahisemo guceceka kuko ibyo bari bakoze nabonaga binyuranyije n'amategeko, ariko ntabwo byari kurangira uko." 

 

Itangishatse Jean Paul yari umuzamu wa kabiri inyuma ya Nsabimana Jean de Dieu, na we werekeje mu ikipe ya Bugesera FC. Itangishatse Jean Paul aherutse gusinyira ikipe ya Espoir FC ibarizwa i Rusizi, aho yari amaze hafi imyaka 6 mu ikipe ya Sunrise FC. Sunrise FC iherutse gusinyisha Nduwayo Danny bakunze kwita Barthez ubu uzaba ariwe muzamu wa mbere wa Sunrise FC.