Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy'umumunyeshuri ushinja Dr. Kayumba gushaka kumusambanya kugahato gusa rutegeka ko akomeza gufungwa

Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy'umumunyeshuri ushinja Dr. Kayumba gushaka kumusambanya kugahato gusa rutegeka ko akomeza gufungwa

Oct 06,2021

Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro yatesheje agaciro ikirego cya Fiona Muthoni Ntarindwa wari umunyeshuri wa Dr Kayumba Christopher muri Kaminuza y’u Rwanda, umushinja kugerageza kumusambanya ku ngufu mu mwaka w’2017.

Iki kirego cyamenyekaniye bwa mbere mu ruhererekane rw’ubutumwa ku rubuga rwa Twitter muri Werurwe 2021 gitanzwe n’uwavuze ko ari inshuti ya Muthoni.

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, ubwo rwaje gutangaza ko ruri gukurikirana iki kirego, runakora iperereza kuri Dr Kayumba, ubwo rwamuhamagazaga ku cyicaro cyarwo ku Kimihurura, runasaka urugo rwe.

Gusa muri uru rubanza Dr Kayumba yaburanagamo ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, umucamanza yavuze ko bimenyetso bikomeye byatuma akekwaho iki cyaha uretse amagambo gusa, kuko ngo Muthoni mu 2017 yijyanye mu rugo rwa mwarimu we kandi ngo avuyeyo ntiyigeze yiyambaza urwego rwa Leta rubifitiye ububasha ngo rukurikirane iki kirego.

Muthoni yabwiye urukiko ko iki kirego yakigejeje ku wari umuyobozi w’ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho muri kaminuza, Joseph Njuguna, gusa umucamanza yamubwiye ko yagombaga no kumenyesha ubuyobozi bwa kaminuza, hagakorwa ibisabwa icyaha kigakurikiranwa.

Dr Kayumba kuva yaregwa iki cyaha muri Werurwe 2021, na we yakunze kumvikana agihakana, aho yigeze gukoresha Twitter avuga ko ari icya politiki yise ko iciriritse, cyaba cyaratewe n’uko yari amaze gushinga ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi, RPD (Rwandese Platform for Democracy).

Ku rundi ruhande, umucamanza yavuze ko hari ibimenyetso bikomeye byerekana ko Dr Kayumba yaba yarasambanyije ku gahato umukobwa wari wari umukozi we wo mu rugo mu 2012, abishingiraho ategeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Dr Kayumba yatawe muri yombi tariki ya 9 Nzeri 2021 akurikiranweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n';ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.