Dore impamvu z'ingenzi ukwiye kwihagarika nyuma yo gutera akabariro

Dore impamvu z'ingenzi ukwiye kwihagarika nyuma yo gutera akabariro

Oct 06,2021

Ni byiza kwihagarika nyuma yo gutera akabariro kuko birinda indwara zibasira urwungano rw'inkari zizwi nka infection.

 

Ubusanzwe izi ndwara ziterwa n'udukoko two mu bwoko bwa bacteria zikaba zifata urugaho(blader), umuyoboro w'inkari(Urethra) ndese na n'impyiko(Kidneys).

 

Ese kwihagarika bifasha iki?

 

Cyane cyane ku bagore kwihagarika nyuma y'akabariro ni ingenzi cyane kuko umuyoboro w'inkari ku bagore ni mugufi cyane ugeranyije n'abagabo. Bityo byorohera turiya dukoko kuba twazamuka tukagera mu ruhago mu buryo bworoshye. 

Kwihagarika rero bifasha gusohora utwo dukoko byihuse tutarazamuka cyangwa ngo tubone umwanya wo gukurira muri biriya bice twave haruguru.

Twabibutsa ko izi ndwara za Infections zishobora guterwa no kwihagarika ku bwiherero budafite isuku, gutera akabariro n'umuntu uzirwaye.

Si byiza kandi gutera akabariro igihe uruhago rwawe rwuzuye kuko ibi na byo bishobora kongera amahirwe yo kwandura izi ndwara.

 

Src: flo.health

SANGIZA IYI NKURU ABANDI BANTU BOSE KUGIRANGO UDUFASHE KUBUNGABUNGA UBUZIMA. TUBAYE TUGUSHIMIYE.

Tags: