Umunyamakuru yapfuye nyuma y’iminsi 2 gusa akoze ubukwe

Umunyamakuru yapfuye nyuma y’iminsi 2 gusa akoze ubukwe

Oct 06,2021

Umunyamakuru uzwi cyane muri Malawi witwa Russell Chimbayo, yapfuye nyuma y’iminsi ibiri ashyingiwe. Yakoze ubukwe ku wa gatandatu tariki 2 Ukwakira apfa ku wa mbere tariki 4 Ukwakira 2021.

 

Russell na Jacqueline Joana Jeke bavuze ngo "yego" ku wa gatandatu tariki ya 2 Ukwakira kuri St James CCAP muri Zingangwa nyuma umuhango wo kwiyakira ubera muri Mtendere Gardens Nyambadwe i Blantyre, mu majyepfo ya Malawi.

 

Ku mugoroba wo ku wa mbere, tariki 4 Ukwakira, Bwana Chimbayo yapfuye azize uburwayi , nk’uko malawi24 ibivuga.

 

Inshuti ze, abo bakorana na bene wabo bari mu cyunamo kuva amakuru y’urupfu rwe yashyirwa ahagaragara ku wa kabiri.