Ibiribwa by'ingenzi byafasha ibihaha byawe gukora neza

Ibiribwa by'ingenzi byafasha ibihaha byawe gukora neza

Oct 07,2021

Rumwe mu ngingo zifite akamaro kanini mu mubiri wacu kandi rukora byinshi ni ibihaha. Niyo mpamvu kubibungabunga no kubirinda ari ingenzi mu buzima bwa buri munsi.

 

Mu gihe hari ingingo wabura ubuzima bwawe ntibuhungabane cyane (nko gucika urutoki, ino) nyamara byo bidahari ntitwabaho.

 

Nibyo umubiri wacu wifashisha kugirango twinjize umwuka mwiza wa oxygen tukanasohora umwuka mubi wa gaz carbonique.

 

Ushaka kumenya akamaro ko guhumeka wabisoma hano.

 

Bikora ubutaruhuka haba ku manywa cyangwa nijoro. Yewe niyo turyamye byo ntibiruhuka bikomeza gukora. Iyo utagihumeka, uba wapfuye.

 

Nyamara kandi bamwe baba babizi cyangwa batabizi bangiza ibihaha byabo. Iyo unywa itabi, uhumeka umwuka wo mu kirere wanduye, utivuza indwara zo mu buhumekero uba uri gushyira ibihaha byawe mu kaga.

Indwara zibifata ziri muri eshanu za mbere mu guhitana abantu benshi ku isi (wabisoma hano); asima, COPD, bronchite, kanseri y’ibihaha, gukorora bidashira, igituntu ni zimwe mu ndwara zibasira ibihaha.

 

Nubwo iyo birwaye bisaba kwivuza neza kandi ku gihe ndetse ugasabwa kunywa imiti uko muganga yayanditse, nyamara hari n’ibyo kurya byafasha ibihaha kugira ubuzima bwiza.

 

Kunywa itabi ni kimwe mu byangiza ibihaha

Muri iyi nkuru twaguteguriye ibyo kurya bituma bikora neza kandi bikaba byakorohera kubibona.

 

1. Ibishyimbo

Mu bishyimbo harimo intungamubiri zinyuranye zituma biba ifunguro ry’ingenzi. Muri izo ntungamubiri iy’ingenzi ku buzima bw’ibihaha ni vitamini B9 initwa folate cyangwa folic acid. Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi vitamini ifasha umubiri guhangana na COPD, iyi ikaba indwara ya karande yangiza ibihaha cyane.

 

2. Ifi za salmon

Izi fi zikungahaye ku binure bya omega-3, ibi binure bikaba bizwiho kurwanya kubyimbirwa mu mubiri, by’umwihariko ku bihaha.

 

Asima ni imwe mu ndwara zo kubyimbirwa kw’ibihaha, kandi mbi cyane. Rero kuba iyi omega-3 ifasha mu guhangana no kubyimbirwa bituma ibyo ibonekamo biba ibyo kurya byiza mu guhangana nayo no kurinda ko ihora igaruka. Ahandi twavuga iyi omega-3 iboneka ni mu bunyobwa.

 

3. Inkeri

Inkeri zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi harimo vitamini E, polyphenols, ibirwanya uburozi mu mubiri na anthocyanins. Ibi byose bizwiho kurwanya kanseri zinyuranye bityo bikaba bituma inkeri zifasha mu gutuma bitarwara kanseri bikanabirinda indwara zabifata ziterwa na mikorobi.

 

4. Tangawizi

Iki kirungo kiri mu biza ku mwanya wa mbere mu gufasha imikorere myiza y’ibihaha. Impamvu nyamukuru ni uko tangawizi ifite ingufu zo gusohora imyanda mu nzira z’ubuhumekero. Iyi myanda niyo itera ibibazo mu bihaha byanatera kanseri. Rero gukoresha tangawizi birwanya kubyimbirwa na kanseri byo mu bihaha.

 

5. Tungurusumu

Tungurusumu ifite byinshi itumariye gusa icy’ingenzi ni uko ituma umubiri wacu hari enzyme ukora. Iyi enzyme ikaba ifasha umubiri n’ibihaha gusohora imyanda n’ibitera kanseri birimo. Ibi bituma Tungurusumu iba ingenzi mu kubisukura no gukuramo ibitera kanseri.

 

6. Karoti

Muri zo dusangamo carotenoids, zizwiho guhangana na kanseri y’ibihaha kandi izi carotenoids ziboneka cyane muri karoti. Kugirango uzibone zihagije bisaba ko karoti uzihekenya aho kuziteka. Gusa niyo waziteka wakirinda kuzikaranga bityo ibyiza byazo bikakugeraho uko bingana.

 

7. Amapera

Imbuto n’imboga bikize kuri vitamini C ntibirinda kanseri gusa ahubwo binafite ubushobozi bwo guhangana na virusi. Bikaba rero bizwiho by’umwihariko guhangana n’umusonga, indwara y’ibihaha yibasira cyane abana bari munsi y’imyaka 5. Amapera rero akaba akungahaye kuri vitamini C bityo bikaba ari byiza kutabura ipera ku byo kurya.

 

8. Pome

Mu gihe izindi mbuto ari nziza mu kuturinda zikoresheje vitamini C izirimo, pome zo zikize ku bisukura umubiri hamwe na fibre. Ubushakashatsi bwerekanye ko kurya pomme bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’ubuhumekero. Nkuko bavuga ngo pome imwe ku munsi yakurinda kujya kwa muganga, twongereho ngo umuganga w’ibihaha.

 

9. Icyinzari

Mu cyinzari dusangamo curcumin ikaba kuva na kera izwiho kurinda no kuvura kanseri. Uretse ibi kandi binafasha mu kurwanya kubyimbirwa bityo bikarinda asima n’izindi ndwara zibasira ibihaha.

 

10. Amazi 

Kugira amazi ni ingenzi kandi ni byiza mu buzima. Nubwo kugira amazi mu bihaha atari byiza (ni uburwayi), ariko kuba umubiri ufite amazi ahagije ni byiza kuri byo. Gusohora imyanda n’uburozi, bibifashwamo nuko mu mubiri hari amazi ahagije. Kandi burya nta buzima butagira amazi.

 

Ibi ni bimwe rero mu byo wafungura ukaba wizeye ko ibihaha byawe bizajya bikora neza kandi ubirinze.

 

Nyamara twibutseko ugomba no kugendera kure ibyangiza harimo kunywa itabi, kutivuza ku gihe, kimwe no guhumanya ikirere. Ibi ubyirinze ukagerekaho kurya ibirimo ibyo tuvuze haruguru, waba wigiriye neza.

Imyotsi yo mu nganda ni kimwe mu byangiza umwuka duhumeka.

 

Ibuka ibi:

 

Nta bihaha nta guhumeka 

Nta guhumeka nta oxygene 

Iyo nta oxygene nta ngufu

Nta ngufu nta buzima 

Nta buzima bivuze gupfa. 

Kurinda ibihaha byawe ni ukurinda ubuzima bwawe.

Tags: