Igiti cyagwiriye abantu 4 barapfa nyuma kiza kongera kirahaguruka
Igiti giherutse guhirikwa n'umuyaga watewe n'imvura nyinshi, kikica abantu bane kibagwiriye mu Mujyi wa Oyo muri Leta ya Oyo muri Nigeria biravugwa ko abaturage basanze cyongeye guhaguruka, kigahagarara.
Iki giti kimeze nk'umuvumu ubusanzwe cyari gikuze, cyari cyahiritswe n'umuyaga kuwa Mbere nimugoroba, kigwira abantu bane bari bugamye munsi yacyo barapfa , imodoka na moto byari munsi yacyo birangirika.
Abaturiye aho iki giti giherereye, kuwa Gatatu batangarije The Punch dukesha aya makuru ko kuwa Kabiri babyutse bagasanga iki giti kirahagaze kandi cyari cyaguye hasi, imizi yarandutse.
Bavuga ko basanze kiri mu mwanya wacyo neza, aho cyari gihagaze kuwa Mbere. Amashami yacyo yari yatemwe, ndetse n'amababi yaguye yo ntayo kigifite.
Umwami gakondo wo mu bwoko bw'Abayoluba (Alaafin/ Kabiyesi), muri Oyo witwa Oba Lamidi Adeyemi, yagiye kureba ibyabaye mu rwego rwo kwifatanya n'imiryango yabuze abayo muri uko kugwa kw'igiti.
Umukozi w'uwo mwami, kuri telefoni, yemeye ko shebuja yagiye kureba icyo giti ngo amenye ibyabaye, anafate mu mugongo ababuze ababo.
Durojaye ati " Yagiyeyo, igiti cyari cyaguye cyongeye guhaguruka mu buryo butangaje. Kabiyesi yifatanyije n'abaturage."
The Punch ivuga ko abagwiriwe n'igiti bamwe ari abacuruzi bo mu isoko rya Sabo bari bugamye imvura yahereye saa kumi z'umugoroba ikageza saa kumi n'ebyiri.
Umuyobozi w'Isoko rya Sabo, Akeebu Alarape, avuga ko hari abantu batabawe nyuma yo kubasha gukata igice kimwe cy'igiti n'ubwo byabanje kuba ingorabahizi.
Umuyobozi w'ihuriro ry'abashinzwe umutekano mu burengerazuba bwa Nigeria bazwi nka Amotekun Corps, mu gace ka Atiba witwa Akeem Ojo, avuga ko igiti cyagwiriye bane ahagana saa kumi n'ebyiri.
Avuga ko muri bo, harimo: umunyeshuri wigaga kuri Federal College of Education muri Oyo, umugore wari uhetse umwana n'umuhungu yari afashe.
Akeem Ojo avuga ko umwe mu bari aho yakomeretse bikomeye, akaba ari kuvurirwa kwa muganga mu gihe igito cyo gikomeje guhuruza abantu bavuye imihanda yose, baje kureba ibyabaye.
Abaturage bavuga ko igiti cyongeye guhaguruka/The Punch