Dore ahantu 9 utagomba gushyira cyangwa kubika telefoni yawe ngendanwa kuko byagukururira ibyago bikomeye

Dore ahantu 9 utagomba gushyira cyangwa kubika telefoni yawe ngendanwa kuko byagukururira ibyago bikomeye

Oct 08,2021

Telefoni ngendanwa zamaze kuba kimwe mu bigize ubuzima bw'abantu ku buryo bamwe batabaho batazifite. Mu gihe cy'umunsi ukora kuri telefoni yawe inshuro zitabarika. Gusa iyo uri kuyikoresha uba usabwa kuyikoresha neza cyane. Muri iyi nkuru uramenya ahantu 9 utari ukwiriye kubika telefoni yawe.

 

 

1. Mu mufuka w'inyuma:  Kubika telefoni yawe mu mufuka w'inyuma, bishobora ku kuzanira ibibazo birimo no kuba ishobora kwihamagara, ku meneka mu gihe wicaye, kuba wayibwa. Kubika telefoni mu mufuka w'inyuma nanone bishobora gutera uburibwe bwo munda no mu maguru nk'uko byahamijwe n'abashakashatsi.

 

2. Mu mufuka w'imbere: Telefoni zigiramo rukuruzi. Rero abagabo babika telefoni zabo mu mifuka y'imbere bashobora gukurizamo ikibazo cyo kugira intanga zidakomeye ndetse nke.

 

3. Hagati mu gafata amabere (Bra): Ubushakashatsi bwemeje ko kubika telefoni hagati mu mabere ukoresheje agafata amabere y'abadamu, bitera kanseri yo mu mabere, kubera rukuruzi iba muri telefoni.

 

4. Mu dukapu duto dufatwa mu kwaha: Aha ni habi cyane. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu babika telefoni zabo hafi yo mu mayunguyungu, bagira ikibazo cy'amagufa acika intege.

 

5. Hafi y'uruhu rwawe: Kwegereza telefoni yawe  hafi y'uruhu rwawe by'umwihariko igihe uhamagara, bishobora kugukurizamo kurwara indwara z'uruhu.

 

6. Kuyiraza ku muriro uyisharije: Ibi ni ibintu abantu hafi ya bose bakora. Telefoni zirirwa zikora zikarazwa ku muriro. Kuraza telefoni ku muriro byangiza ubuzima bwayo. Bigabanya igihe izamara ikora.

 

7. Ahantu hakonje cyane: Kuyirekera ahantu hakonje igihe kirekire, bituma uburambe bwa bateri yayo bugabanyuka cyane.

 

8. Ahantu hashyushye cyane: Nk'uko atari byiza kuyibika ahantu hakonje cyane, ni nako no kuyibika ahantu hashyushye atari byiza kuri yo. Iyo uyishyize ku bushyuhe bwinshi, nanone uba wangiza bateri yayo.

 

9. Munsi y'umusego wawe: Gushyira telefoni yawe munsi y'umusego wawe, bizatuma udasinzira neza kubera urumuri rwayo ruturuka ku butumwa wakira buri mwanya. Ibi kandi bishobora kugutera kuzungera, kubura imbaraga no kuba warwara umutwe.

 

Inkomoko: Opera News