Kimisagara: Habonetse umurambo w'umugabo muri Mpazi
Mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge munsi y’ikigo cya MAISON DES JEUNES ya Kimisagara mu mu gezi wa mpazi habonetse umurambo w’umugabo uri mukigero cy’imyaka irenga 30 witwa Tuyisenge Pascal wozaga moto Kimisagara gusa ntiharamenyakana icyamwishe nubwo umurambo we wabonetse uriho ibikomere.
Amakuru dukesha BIG TOWN TV ikorera kuri You tube avuga ko kuwa kane taliki ya 7 Ukwakira mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba mu mugezi wa Mpazi Kimisagara hasanzwemo umurambo wa Pascal wasanzwe afite ibikomere ku mubiri we gusa ntiharamenyekana icyamwishe n’ubwo bamwe bacyeka ko yaba yarasagariwe n’abagizi ba nabi bakamukubita bakamunaga mu mugezi wa mpazi.
Mushiki we avuga ko Pascal guhera kuwa Gatandatu akiva mu bukwe bari baramubuze.
Umwe mu baturage batuye hafi ya Mpazi yavuze ko yaherukaga kumubona kuwa gatandatu agakomeza avuga ko ku wa gatandatu bagiye mu bukwe.
Ndahayo Jean Bosco mukuru wa Pascal avuga ko Tuyisenge Pascal wari n’umumotari moto ye ikaba yari yaratwawe na polisi kubera ko ya yayitije umuntu akagonga polisi zikayijyana Kacyiru
Ati: Ubwo twari mu bukwe nibwo yavugaga ko acyeneye amafaranga ibihumbi 250 byo kugomboza moto ye, nk’umuryango turicara tumwemerera ko tugomba kumuha amafaranga akajya kuyigomboza(kuyikurayo), guhera uwo munsi w’ubukwe ntabwo twongeye kumubona, tumubonye ubu ngubu mu mazi.
Akomeza avuga ko nyuma bamushatse ngo bamuhe amafaranga yo kugomboza moto bakamubura haba no kuri telephone, bohereje n’umuntu wo kumushakisha baramubura bagera naho yakodeshaga mu Nyakabanda bavuga ko badaheruka ku mubona.
Mukuru we akomeza avuga ko hari abamubwiye ko bamubonye mu Kove ahagana mu ma saa sita z’ijoro yasinze.
Si ubwa mbere bibayeho kuko no mu minsi yashize muri uyu mugezi wa Mpazi hakuwe mo undi murambo w’umuntu wapfuye.