Uko wamenya imiterere cyangwa imyitwarire y'umuntu ugendeye ku ntoki ze gusa. Wowe ufite izihe? Sobanukirwa

Uko wamenya imiterere cyangwa imyitwarire y'umuntu ugendeye ku ntoki ze gusa. Wowe ufite izihe? Sobanukirwa

Oct 08,2021

Kenshi humvikana ubushakashatsi bunyuranye bugamije kugira ibisobanuro butanga ku muntu hagendewe ku miterere y'igice runaka. Uyu munsi Iwacumarket igiye kubagezaho uburyo wamenya imiterere cyangwa imyitwarire y'umuntu urebeye ku ntoki ze gusa.

Ubusumbane bw'intoki Mukuru wa Meme(Ring finger) na Mukubitarukoko(Index finger) busobanuye byinshi ku myitwarire y'umuntu. Ibi bireba cyane abagabo kuko ubu busumbane bujyana n'ingano ya testosterone(umusemburo wa kigabo) mu mubiri.

A. Mukuru wa Meme(Ring Finger) ni rwo rurerure kurusha Mukubitarukoko(index finger)

Abagabo bafite intoki ziteye gutya ni abagabo beza ku isura, kandi bakurura igitsinagore cyane ku buryo bakundwa hafi na buri wese. 

Bakunda kugiramo uduhane kandi ntibatinya gufata kwiyemeza(gufata risk). Ibi ni byo bituma akenshi bakunze kubona amafaranga menshi kurusha bagenzi babo bafite Mukuru wa Meme ngufi.

B. Mukuru wa Meme(ring Finger) ni rwo rugufi kurusha Mukubitarukoko(index finger) 

Abagabo bafite izi ntoki bigirira icyizere cyane kandi hari ubwo basa n'abiyemera. Ntibahangayikishwa no kuba bonyine mu rukundo kandi ntibihanganira umuntu ubarangaza(disturb). 

Nyamara ariko iyo bigeze mu rukundo ntibakunze kwiyizera cyane ndetse birabagora cyane kuba batera intambwe ya mbere muri rwo ngo berekane amarangamutima yabo.

c. Mukuru wa Meme(ring finger) na Mukubitarukoko(index finger) zirareshya

Ibi birasa n'ibyisobanuye. Abagabo bafite bene izi ntoki baba abahuza beza cyane mu bibazo runaka, ni abizerwa kandi bagira urukundo. Ibintu byose biba biri ku murongo, baba batuje kandi batwara ibintu mu buryo bwa nyabwo nta kwihuta cyangwa kugenda buhoro.

Buri kimwe cyose kiba kiri mu mwanya wacyo.

Wowe uratekereza iki? Waba ubonye ikiciro urimo cyangwa ik'incuti yawe?

Izindi wasoma:

. Cristiano Ronaldo yatwaye igihembo gikomeye cy’ukwezi muri Premier League

Iga gutunganya filime ku buntu kandi wigishwa n'abahanga mu gihe cy'amezi 6. Ntucikwe

Abagabo: Uko wakoresha watermelon mu mwanya wa viagra umugore wawe agahorana agatwenge kandi agahora akwirahira