Limousine yajyanye umurambo w'umunyamideri washinze Miss East Africa ihagaze Miliyoni 183 Frw ikaba ikodeshwa Miliyoni 4 Frw ku munsi - AMAFOTO
Orie Rogo Manduli ni umunye-politike, umunyamideri waryubatse akaba ari nawe washinze irushanwa rya Miss East Africa. Uyu munyabigwi uherutse kwitaba Imana, ya limousine yatwaye umurambo we mu misa yo kumusabira no kumusezera ihagaze Miliyoni 183 frw.
Nk'uko twabigarutseho uyu munyabigwi afite amateka n'ibigwi biremereye byatumye agira igikundiro gihambaye. Byabaye amarira n'agahinda gakabije mu mitima ya benshi cyane cyane abanya- Kenya mu gihugu avukamo ubwo yitabaga Imana tariki 8 Nzeri 2021 azize uburwayi bwa Kanseri yari amaranye igihe.
Kubera izina, igikundiro, n'ibigwi biremereye, mu muhango wo kumuherekeza habayemo udushya twinshi, gusa akavugishije abantu ni Limousine yajyanye umurambo we mu gitambo cya misa cyo kumusezeraho, mu rwego kumuha icyubahiro ndetse no kumusabira. Iki gitambo cya misa cyabaye ku wa Kabiri tariki 5 Ukwakira 2021 muri All Saints Cathedral.
Iyi Limousine yatwaye umurambo we bayita "Range Rover limo" imiryango yayo ifunguka ijya hejuru ituma Limousine nkizi bazita "Posh Limousine". Irahenze kandi igendamo abanyacyubahiro ikaba ifite agaciro ka Miliyoni 183 Frw zirenga [183,757,722.20].
Kuyikodesha byibura umunsi umwe gusa byagusaba kwishyura miliyoni zirenga 4 Frw [4,591,869.04]. Kuwa kabiri tariki 6 Ukwakira 2021 nabwo habaye indi misa yo kumusabira yabereye muri katederari yitiriwe mutagafitu Stephen ikaba iherereye ahitwa Kisumu.
Biteganyijwe ko umuhango wo kumushyingura uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021. Azashyigurwa mu isambu ye iri ahitwa Kitale mu gace ka Trans Nzoia ku nkengero z'umugezi utemba witwa Nzoia River.
Orie Rogo Manduli yamamaye nk'umunyamideri wa mbere wamenyekanishijwe no kurimba bya kinya-Africa cyane cyane mu myambaro ikoze mu bitenge bita "Ankara". Yamamaye kandi muri politike akaba ari nawe washize irushanwa ry'ubwiza "Miss East Africa ". Yaciye agahigo ko kuba umugore w'umwirabura w'umunya-Africa witabiriye isiganwa ry'imodoka ryitwaga "The World Circuit Safari Rally" mu 1974.