Umusore yongeye guhura n'umuryango we nyuma y'iminsi 4 umushyinguye

Umusore yongeye guhura n'umuryango we nyuma y'iminsi 4 umushyinguye

Oct 11,2021

Umuryango utuye mu Karere ka Luweero muri Uganda watunguwe no kongera kubona umusore wawo witwa Bernard Wajja Nsamba wizeraga ko umaze iminsi 4 umushyinguye.

Observer dukesha iyi nkuru ivuga ko ku wa Kabiri w’iki cyumweru ari bwo uyu muryango wakiriye inkuru y’akababaro y’uko Nsamba yiciwe mu mirwano yabereye ku muhanda mu Karere ka Nakaseke ku wa Mbere.

Abagize uyu muryango ngo bahise bakusanya amashilingi miliyoni 3 kugira ngo babone uko bazana umurambo wa nyakwigendera, bawukuye mu gace ka Kyamatyansi. Barawuzanye, bawushyingura iwabo mu gace ka Nalongo.

Nyina wa Nsamba, Gertrude Kazirya yasobanuye ko ubwo babonaga uyu murambo batigeze batekereza ko atari uw’umuhungu wabo kubera ko wari wangiritse cyane, cyane cyane mu isura. Nyirasenge ngo ni we wemeje ko ari uwe.

Gusa ngo ku wa Gatanu, nyirarume wa Nsamba witwa Godfrey Kawalya yahamagawe ku murongo wa telefone, amenyeshwa ko umuhungu ari muzima, gusa ngo babanje kutabyizera, batekereza ko abamuhamagaye ari abatubuzi.

Ubwo uyu muryango wari wanze kwemera ibyo wabwiriwe ku murongo wa telefone, gusa Nsamba yahawe telefone, arabavugiye, ngo ahita babyizera kuko ijwi rye bari barizi.

Bahise bamusaba gutaha bakamubonesha amaso, babanza kumushakira amafaranga y’itike, gusa umumotari na we ngo yabanje kwanga kumutwara kuko yari yamaze kumenya iyi nkuru, atinya ko ari umuzimu.

Umuhungu yagejejwe mu rugo mu masaa kumi n’imwe y’umugoroba wo ku wa Gatanu, asanga abo mu muryango we baramutegereje, bamwakirana ibyishimo byinshi, bakora igisa n’ibirori.