Murebwayire Violette ashinja padiri kumukubita ubwo yari agiye kwaka indezo no gusezeranya umugabo we n'indi mugore mu ibanga
Umubyeyi witwa Murebwayire Violette ashinja Padiri kumukubita no gusezeranyiriza Ndikubwimana Jean de Dieu mu bwihisho, ubwo yajyaga gusaba indezo n’amafaranga y’ishuri (minerivali) y’umwana umwe babyaranye.
. Umubyeyi yakubiswe na padiri agiye kwaka indezo
. Murebwayire avuga ko yagiye kwaka indezo umugabo padiri akamukubita
Murebwayire wicaye hejuru ku rupangu rwo hafi y’aho Padiri asezeranyirizamo Ndikubwimana, mu marira, mu mashusho ya BTN TV, yumvikana avuga ati: “Padiri yabahishe, reba ahantu bari gusezeranira! Nahayobewe, ntabwo wamenya ahantu bari gusezeranira…Uriya mupadiri ni umugome!”
Byabereye kuri kiliziya ya Kagugu mu Karere ka Gasabo, aho Ndikubwimana ngo wari warasezeranyije Murebwayire ko bazabana nk’umugore n’umugabo ariko akaza kumuca inyuma , yagombaga gusezeranira.
Murebwayire yavuze ko yamenye ko hari undi mukobwa Ndikubwimana azasezerana na we, agerageza kwitabaza inzego zitandukanye ngo zimufashe gusabira umwana indezo, ariko biba iby’ubusa.
Mu muhango wo gusezeranya abakundanye wabaye tariki ya 10 Ukwakira 2021, Murebwayire yagiye kuri kiliziya ya Kagugu wagombaga kuberaho, ahageze Padiri afata icyemezo cyo kwimura abageni, abajyana mu gikari ahiswe mu bwihisho.
Murebwayire agaragara yuriye igipangu, akurikirana abageni aho bagiye gusezeranira, ariko ngo Padiri yamusubije inyuma, aranamukubita, amusaba gutegerereza hanze, ibyo asaba akabihabwa.
Murebwayire yagize ati: “Padiri yambwiye ngo ningume aha, minerivali barayimpa. Babaze Padiri unsohoye kuriya ankubita, urabona minerivali y’umwana wanjye yayimpa?” Abajijwe niba koko yakubiswe, yasubije ati: “Padiri ansohoye hariya utari kureba, Padiri ntabwo ansohoye hariya uri kureba? Hariya nuririye ngiye kureba aho yabafungiranye.”
Ndikubwimana ntiyigeze afata telefone y’umunyamakuru wamuhamagaye ashaka kumubaza imitekerere y’ikibazo cye na Murebwayire. Ntiyanasubije ubutumwa bugufi yandikiwe.