Umunyamakuru Jado Castar yakatiwe igifungo cy'imyaka 2

Umunyamakuru Jado Castar yakatiwe igifungo cy'imyaka 2

Oct 13,2021

Nyuma yo kwemera icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano zatumye u Rwanda rusezererwa mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika mu bagore cyabereye mu Rwanda, Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka ‘Jado Castar’, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri.

 

Umwanzuro w'urukiko rwisumbuye rwa Gasabo wasomwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira 2021, uvuga ko Jado Castar wemeye icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano akatiwe igifungo cy’imyaka ibiri. Igihano Castar yahawe ku byaha yemeye ko yakoze, ni igifungo cy’imyaka ibiri idasubitse. Castar yemerewe kujuririra uyu mwanzuro w’urukiko.

 

Castar usanzwe uzwi cyane mu itangazamakuru no mu mukino wa Volleyball, yiyemereye icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano byatumye ikipe y’igihugu y’Abagore muri Volleyball isezererwa mu gikombe cya Afurika yari yakiriye izira gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil mu buryo butemewe.

 

Uyu mugabo watoje ikipe ya Kirehe Volleyball Club yatawe muri yombi tariki ya 20 Nzeri 2021 aho yari akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano mu gushyira mu bikorwa inshingano ze.

 

Ibi byaha byaje nyuma y’aho ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil batujuje ibisabwa.

 

Abo bakinnyi barimo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brazil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama uyu mwaka, ariko ibyangombwa byabo byabaye ikibazo bituma u Rwanda rusezererwa mu gikombe cya Afurika.

 

Jado Castar asanzwe ari umunyamakuru wa siporo mu Rwanda, akaba n’Umuyobozi wa Radio B&B Umwezi FM. Yanabaye umutoza mu makipe atandukanye ya Volleyball mu Rwanda.

Jado Castar yakatiwe gufungwa imyaka ibiri.

Src: Inyarwanda