Dore ibyiza 5 byo kurara wambaye ubusa ushobora kuba utari uzi

Dore ibyiza 5 byo kurara wambaye ubusa ushobora kuba utari uzi

Oct 13,2021

Abantu bamwe batinda kuryama bibaza ku mwambaro bari burarane, ariko kandi kurara umuntu yambaye si byiza nko kurara umuntu yambaye uko yavutse, kuko bituma umuntu asinzira neza kandi umubiri we ukagira ubushyuhe bukwiriye, ndetse n’ibinure bikagabanuka umubiri ukabugwa neza.

Dore ibyiza byo kurara umuntu yambaye uko yavutse  

 

1. Kurara umuntu atambaye bituma umubiri ugira ubushyuhe bwa ngombwa  

 

Abantu batandukanye bibwira ko kuryama bambaye ari byo bituma umubiri ushyuha, ariko umubiri urwanya ubushyuhe iyo umuntu atambaye. Amaraso agatembera neza mu mubiri. Imyenda yo kurarana nk’amapinjama, amasogisi hamwe n’ibyo bambara mu biganza, bibuza amaraso gutembera neza mu mubiri, igihe umuntu aryamye.

 

2. Bigabanya ibinure bitari ngombwa mu mubiri 

 

Kurara umuntu yambaye uko yavutse, bituma ibinure bigabanuka mu mubiri kandi umubiri ukaruhuka neza. Umubiri ukoresha imbaraga kugira ngo ushyuhe bityo bigatuma utakaza ibinure.

 

3. Bituma umuntu ahorana itoto 

 

Kuryama wambaye cyangwa wabanje guhura n’ubushyuhe bwinshi, bituma umubiri utarekura umusemburo wa « mélanine » hamwe n’umusemburo utuma umuntu akura, akaba ari nayo misemburo y’ibanze ibuza umubiri kudasaza. Iyo ubushyuhe bugabanutse mu mubiri, kubera ko umuntu yaryamye atambaye ya misemburo irarekurwa bigatuma uruhu ruhorana itoto. Bituma kandi umubiri ukora umusemburo witwa “endorphine” utuma umuntu akira indwara mu buryo bworoshye. Ikindi kandi kurara umuntu atambaye bituma imisemburo y’abagore ikorwa cyane.

 

4. Bigabanya ibyago byo kwandura indwara zimwe na zimwe   

 

Ibice bikunda gutota, hamwe no mu myanya y’ibanga, hakenera umwuka wo hanze, ubushyuhe butewe no kurara umuntu yambaye bituma udukoko twororoka, bityo udukoko twanduza tukavuka umuntu akaba yakwandura uburwayi ku buryo bworoshye.

 

5. Byongera ubushake bw’akabariro ku bashakanye  

 

Kurarana kw’abashakanye bombi batambaye bituma barushaho kwiyumvanamo kandi bikongera n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.