Mugabo yemereye mu rukiko ko ari mu bishe Chebeya n’umushoferi we, anahishura uwabibategetse
Mugabo Jacques wabaye umupolisi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yemereye mu rukiko ko ari mu bishe impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Floribert Chebeya n’umushoferi we, Fidèle Bazana tariki ya 1 Kamena 2010.
Mugabo ubwo yaburanishwaga mu rukiko rukuru rwa gisirikare ruri muri gereza ya Ndolo kuri uyu wa 13 Ukwakira 2021, yasobanuye uko iki cyaha cyakozwe ati: “Ndi umwe mu babishe. Nyuma yo kubica, twashyize umurambo wa Chebeya mu modoka ye, turawujyana tuwusiga iruhande rw’umuhanda ugana Mitendi.”
Yakomeje ati: “Naho umurambo wa Bazana, twawushyinguye mu isambu bwite ya General Djadjidja. Byose byakozwe bitegetswe na Christian Ngoy Kenga Kenga wari uyoboye Batayo ya Simba nari ndimo, ku buyobozi bwa John Numbi na Daniel Mukalayi. Nyuma yo gukora iki cyaha, twagiye mu rugo rwa Mukalayi dukora ibirori, buri mwicanyi yahawe $50.”
Radio Okapi ivuga ko Christian Ngoyi na we ufungiwe muri iyi gereza, yanze kwitabira urubanza, kubera ko ntacyo yashakaga gutangariza urukiko.
Colonel Mukalayi na we arafunzwe ndetse yamaze gukatirwa igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamwa uruhare mu rupfu rwa Chebeya na Bazana. General Numbi we ubwo yamenyaga ko agiye gukorwaho iperereza, yatorotse igihugu, ajya mu buhungiro.
Ubwo Chebeya na Bazana bari bamaze kwicwa, Mugabo Jacques yaje gutoroka, gusa afatirwa mu mujyi wa Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga muri Gashyantare 2021, bivugwa ko yatanzwe na Hergil Ilunga wa Ilunga, undi mupolisi byakekwaga ko bafatanyije iki cyaha.