Umuhungu wa Dr. Pierre Damien Habumuremyi yavuze ku mbabazi se yahawe na Perezida Paul Kagame

Umuhungu wa Dr. Pierre Damien Habumuremyi yavuze ku mbabazi se yahawe na Perezida Paul Kagame

Oct 14,2021

Umuhungu wa Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w'intebe, Apollo Mucyo, wakunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kunenga leta y'u Rwanda mu gihe se yari afunzwe, yavuze ko ubu "yuzuye ibyishimo".

 

. Dr. Pierre Damien Habumuremyi yahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame

. Mucyo Apollo yashimye Imana nyuma y'irekurwa rya se

. Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w'intebe yababariwe igifungo n'ihazabu ya miliyoni zisaga 800 yari yarakatiwe n'urukiko

 

Mucyo Apollo, yigeze gutakambira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame avuga ko Se adakwiye gufungwa bitewe n’uko yakoreye igihugu imirimo myinshi.

Itangazo ry'ibyemezo by'inama y'abaminisitiri yateranye ku wa gatatu rigira riti: "Ashingiye ku bubasha ahabwa n'amategeko", Perezida Kagame "yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi".

Mu butumwa bwa 'status' bwo kuri Instagram, yanditse ati: "Umutima wanjye uruzuye. Nasazwe n'ibyishimo! Sinshobora no kubona amagambo akwiye yo kubivuga". Yavuze ko "ashima iki kimenyetso".

Yongeyeho ati: "Ndashima Imana ko muri ibi byose, urukundo mfitiye igihugu cyanjye... rutahindutse".

Habumuremyi, w'imyaka 60, yari afungiye muri gereza ya Mageragere i Kigali. Mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, umucamanza yari yamukatiye icyo gifungo hamwe no kuriha ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda miliyoni 892.

Hari nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gutanga sheke zitazigamiwe zijyanye na Kaminuza yashinze ya Christian University of Rwanda, ubu yafunzwe.

We yari yaburanye avuga ko ko sheke yatanze zari iz'ingwate ngo kuko abo yazihaye bose hari amafaranga macye bagiye bishyurwa hanyuma bagahabwa na sheke.

Kuri uyu wa kane, igitangazamakuru cy'igihugu cyatangaje ko amafaranga y'ihazabu yo agumaho kandi ko imitungo ye ikomeza gufatirwa kugeza yishyuye abo abereyemo amafaranga.

Habumuremyi yabaye Minisitiri w'intebe w'u Rwanda kuva mu 2011 kugeza mu 2014, mbere y'uwo mwanya yari amaze amezi atanu ari Minisitiri w'uburezi.

Ubwo yafungwaga mu kwezi kwa karindwi mu 2020, yari ukuriye urwego rushinzwe intwari z'igihugu.