Mozambique: Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda yahishuye ko ibyihebe bimaze iminsi bibaca mu myanya y'intoki kubera kutavugana n'ingabo za SADC
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Ronald Rwivanga yatangaje ko ukutavugana kw’ingabo z’iki gihugu ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique n’ingabo za SADC zikora ukwazo, byagaragaye ko byatuma ibikorwa byo kurwanya intagondwa z’umutwe w’iterabwoba wegamiye kuri IS no gucyura impunzi bigorana.
Yabitangaje ubwo yasobanuraga impamvu yatumye abasirikare n’abapolisi bakuru b’u Rwanda bari muri Cabo Delgado bahuriye mu nama n’aba SADC hamwe n’aba Mozambique, muri Mocimboa da Praia kuri uyu wa 13 Ukwakira 2021.
Ubusanzwe ingabo z’u Rwanda zifite ibice byazo zirwanyirizaho intahondwa, zikanakoreramo ibikorwa byo gusubiza mu ngo abaturage bari barahunze. Iza SADC nazo zifite ibyazo zikoreramo, gusa buri ruhande ukwarwo rugakorana n’iza Mozambique; ubwo zikaba umuhuzabikorwa.
Col. Rwivanga yagaragaje ko ariko hari ubwo izi ntagondwa zibona iyi mikoranire nk’amahirwe kuri zo, aho ziva mu bice bigenzurwa n’izi ngabo, zikimukira mu kagenzurwa n’izindi zidasanzwe zifite imikoranire.
Yagize ati: “Byamaze kugaragara ko umwanzi yambuka umugezi wa Besalo, ajya mu turere dutatu; aho SADC idipoloyinze (ikorera). Akarere ka Macomia, Nangande na Maidumbe.”
Ku mpamvu yatumye iyi nama iterana, Col. Rwivanga yagize ati: “Byamaze kugaragara ko tutavuganye nabo ngo duhane amakuru igihe baba bambutse, bizatugora, bizakomeza bitugora. Byabaye ngombwa ko duhura kugira ngo duhane amakuru, twumvikane uburyo bwo kurushaho gucyura impunzi ziva muri utwo turere.”
Ukudakorana kw’izi ngabo mu ntangiriro z’uku kwezi kwabajijwe n’umuyobozi wungirije w’ingabo za SADC ziri muri Cabo Delgado, Brig. Gen. Dumizani Nzige. Yavuze ko ari imbogamizi kuri uru rugamba, gusa atanga icyizere ko mu minsi iri imbere izi ngabo zishobora gutangira guhuza imbaraga.
Gen. Nzinge yagize ati: "Sinavuga ko atari imbogamizi. Ingabo za FADM ni zo muhuza w’ibi bikorwa ariko twatangiye gushaka uko impande eshatu zakorera hamwe. Birumvikana nk’abasirikare, twagize igitekerezo cy’uko ingabo z’impande eshatu zakwicarana ku meza amwe, ntabwo navuga ko bitashoboka. Twabikora kandi twatangiye gushaka uko twabigeraho.”<br data-class='autobr' />