Ibimenyetso 8 bizakwereka ko atari uwo kwizerwa n’ubwo ku munwa avuga ibitandukanye

Ibimenyetso 8 bizakwereka ko atari uwo kwizerwa n’ubwo ku munwa avuga ibitandukanye

Oct 15,2021

Mu rukundo ukwiriye kwizera umutimanama wawe gusa kuko ni wo udashobora kugutenguha.

 

. Ibimenyetso byakwereka ko umukunzi wawe atari uwo kwizerwa

. Ibiranga umuntu utari umwizerwa mu rukundo

. Ibimenyetso byakwereka ko umukunzi wawe akubeshya

 

Ntabwo akubwira ko aguca inyuma ariko arabikora. Birababaza ariko nawe urabibona n’ubwo wijijisha. Rimwe na rimwe abantu barekera aho kuba abanyakuri kubo bakundana bikarenza urugero. Amakosa abamo ni uko umuntu uri kuguca inyuma atajya akwicaza ngo abikubwire ube wanamugendera kure cyangwa ngo ufate umwanzuro wawe.

 

Akenshi burya biranababaza kumva ko uri kubabaza undi muntu muri kumwe. Ntanuba yifuza kuba inzirakarengane yabyo. Rero niba ubona bitagenda, uyu munsi iwacumarket.xyz, iragufasha kumenya ibimenyetso simusiga bizakwereka ko uwo muntu akubeshya n’ubwo akubwira ibihabanye n’ibyo ubona, maze wifatire umwanzuro.

Abantu bacana inyuma abenshi aba arabahanga ku buryo bakora bihishe kandi ntibafatwe kuko ntibanabyemera, ariko nanone burya gushuka umuntu mukuru biragora. Niba udashaka ko umuntu agukina cyangwa agukinisha urasabwa kwirinda

 

Ubusanzwe abantu bose ntibakunda kubeshywa habe nagato. Hari utazihanganira uburyo umubeshya kandi nyamara agukunda by’ukuri.

 

1. Umutimanama wawe ukubwira ko hari ikintu kitagenda neza

 

Iga kwizera umutimanama wawe. Ugushidikanya ufite , guhari kubera impamvu. Menya neza niba utarimo kugambanirwa, kuko umutimanama wawe , uri kugufasha kwibohora iyo ngoyi. Akenshi uzasanga utarabeshywe.

 

2. Imico ye iba ijagaraye cyane

 

Niba atangiye kujya ahindagura uko yitwaraga, menya ko hari ikitagenda. Niba ari kukwitwaraho neza wasanga ari uko ari kwishinja ikintu. Umuntu umeze utyo, arahindagurika cyane.

 

3. Ntago atuma umwizera

 

Kwizera umuntu biba bigomba kurenga ibyiyumviro umugirira. Kwizerana ni cyo gihuza abantu babiri. Niba wumva rero icyo kubahuza kitameze neza uzagire ubwenge.

 

4. Arinda telefoni ye na mudasobwa ye cyane

 

Afite ikirundo cy’ubutumwa bugufi adashakako usoma.Urumva nyine afite ukuri.Aziko ikimenyetso cyo kumushyira hasi kizava muri we cyangwa muri telefoni ye cyangwa mudasobwa ye , niyo mpamvu abirinda no kurusha uko yirinda.

 

5. Ntago muvugana ibintu bisobanutse

 

Inkuru ze n’ibiganiro mu girana bizajya birangira ntacyo ukuyemo.

 

6. Akunda guhuga bitunguranye

 

Niba igihe mu marana yarakigize gito cyane nahawe, menya ko ntakazi gakwiriye kugusimbura.Uyu muntu azaguha impamvu zitumvikana kugira ngo abone uko yigira kubandi.

 

7. Azagutunguza intonganya kugira ngo ukunde ubabare

 

Nawe ashyizwe kunkeke n’ibyo ari gukora, niyo mpamvu azashaka kukubona urakaye, rimwe na rimwe amakosa yakabaye aye ayagushyire kumutwe.Azatuma wumva ko uri umukobwa mubi , ndetse akwerekeko utazi no gukunda.

 

8. Agushinja amakosa

 

Mu gihe uzagerageza kumuhumuriza mu gihe ubona atameze neza, azavuga ko amakosa yose arayawe.

 

Inkomoko: Relrules

Tags: