U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere mu gukurikiza amategeko ku rutonde rw'ibihugu bya Afurika biri munsi y'ubutayu bwa Sahara

U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere mu gukurikiza amategeko ku rutonde rw'ibihugu bya Afurika biri munsi y'ubutayu bwa Sahara

Oct 15,2021

Umushinga w’Ubutabera ku Isi WJP (World Justice Project) washyize hanze icyegeranyo kigaragaza uko Ibihugu bikurikirana mu kugendera ku mategeko muri 2021 kizwi nka ’WJP Rule of Law Index 2021’ aho biyobowe na Denmark mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 42 ku Isi rukaba urwa mbere muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

 

Iki cyegeranyo cya 2021, cyashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021, cyerekana uko ibihugu 139 binyuranye ku byubahiriza ihame ryo kugendera ku mategeko (Rule of Law), gishingira ku nkingi zinyuranye.

 

Muri izo nkingi, harimo ubushobozi bwa Guverinoma z’ibihugu, uko ruswa ihagaze mu gihugu, guha ijambo abaturage, kubahiriza uburenganiza bw’ibanze bwa muntu, ishyirwaho ry’amategeko n’umutekano, amabwiriza n’amategeko, ubutabera mbonezambano ndetse n’ubutabera mpanabyaha.

 

U Rwanda ruri ku mwanya wa 42 ku Isi aho rukurikira Romania, rukaba rukurikirwa na Saint Lucia iri ku mwanya wa 43 naho Namibia ikaza ku mwanya wa 44.

 

Muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, u Rwanda ruza ku mwaya wa mbere rukaba rukurikiwe na Namibia, Ibirwa bya Mauritius bikaza ku mwanya wa 3, Botswana ku mwanya wa 4, Africa y’Epfo ni iya 5 igarukurikirwa na Senegal iri ku mwanya wa Gatandatu mu gihe nta gihugu cyo mu Karere kiza mu myanya 10 ya mbere kuko Tanzania iza hafi iri ku mwanya wa 12 ikaba iri ku mwanya 100 ku rutonde rusange.

 

Mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda uretse Tanzania iri ku mwanya w’100 ku rutonde rusange, Uganda iri ku mwanya w’ 118, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikaba iy’ 137 ikaba inabanziriza ibihugu bibiri bya nyuma ari byo Cambodia y’ 138 na Venezwela y’ 139.

 

U Burundi na bwo nk’Igihugu gihana imbibi n’u Rwanda cyo nticyagaragaye kuri uri rutonde mu gihe ibindi byo muri Africa y’Iburasirazuba nka Kenya yo iri ku mwanya w’ 106, naho Sudani y’Epfo yo na yo ikaba itari ku rutonde.

 

Uru rutonde rusange kandi ruyobowe na Denmark aho ikurikirwa na Norway, hagakurikira Finland iri ku mwanya wa 3, Sweden ku mwanya wa 4 naho u Budage bukaza ku mwanya wa 5.

 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’Igihugu cy’igihangange gisanzwe kizwiho gutanga amabwiriza yo kubahiriza Demokarasi n’Uburenganzira bwa Muntu cyo kiri ku mwanya wa 27.

 

Uyu mushinga wakoze iki cyegeranyo, utangaza ko ubushakashatsi bwawo bwakozwe ku miryango irenga ibihumbi 138 ndetse n’abayobozi 4 200 barimo abo mu nzego zishyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amategeko ndetse n’inzobere zinyuranye ku isi.

SRC: Ukwezi