Dr. Pierre Damien Habumuremyi yasezeranyije Perezida Kagame ikintu gikomeye nyuma yo kumuha imbabazi

Dr. Pierre Damien Habumuremyi yasezeranyije Perezida Kagame ikintu gikomeye nyuma yo kumuha imbabazi

Oct 15,2021

Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe n’umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe impeta n’imidali y’ishimwe yasezeranyije Perezida Paul Kagame ko amakosa yamufungishije atazayasubira.

 

. Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w'intebe yabwiye Perezida Kagame ko atazongera gukora amakosa nk'ayo yakoze

. Pierre Damien Habumuremyi yafunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame

. Ishimwe rya Pierre Damien Habumuremyi

. Perezida Kagame yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi wari ufunzwe azira gutanga sheki itazigamiwe

. Ijambo rya mbere rya Dr. Pierre Damien Habumuremyi wafunguwe nyuma y'umwaka urenga afungiye muri gereza ya Nyarugenge

Iri ni ijambo rya mbere Dr Habumuremyi yatangarije ku rukuta rwe rwa Twitter ubwo yari amaze gusohoka muri gereza ya Nyarugenge yari amaze igihe kirenga umwaka afungiwemo, azira icyaha cyo gukoresha sheik itazigamiye.

Uyu munyapolitiki yafunguwe nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kagame, icyemezo cyatangarijwe mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 13 Ukwakira 2021.

Mu butumwa bwuje ishimwe, Dr Habumuremyi yagize ati: “Paul Kagame, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika & Chairman wa FPR Inkotanyi, ndabashimira mbikuye ku mutima njye n’umuryango wanjye imbabazi mwampaye za kibyeyi. Imbabazi mwampaye nazihaye agaciro gakomeye cyane, ndabizeza ko amakosa nakoze atazongera. Ndashimira n’ubutabera bw’u Rwanda.”

Dr Habumuremyi wari ukiyoboye urwego rutanga imidali n’impeta z’ishimwe, yatawe muri yombi muri Nyakanga 2020, akatirwa igifungo cy’imyaka itatu, acibwa n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 892.

Mu kwezi gushize urukiko rwari rwamugabanyirije iki gihe gihano, rugisubikaho umwaka n’amezi atatu. Byari byitezwe ko asohoka muri gereza bidatinze, akarangiza (agakora) igihano adafunzwe.