Dr. Pierre Damien Habumuremyi yahishuye icyo yari ahugiyeho muri gereza ya Kigali yari amazemo umwaka urenga

Dr. Pierre Damien Habumuremyi yahishuye icyo yari ahugiyeho muri gereza ya Kigali yari amazemo umwaka urenga

Oct 17,2021

Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe n’Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidali y’ishimwe, yatangaje ko mu gihe kirenga umwaka yamaze muri gereza ya Nyarugenge yanditse igitabo cya paji 400.

. Dr. Pierre Damien Habumuremyi yanditse igitabo ku ngengabitekerezo ya jenoside iba muri gereza

. Dr. Habumuremyi yahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame

. Dr. Habumuremyi yitabiriye isabukuru y'umuryango Unity Club Intwararumuri

 

 Dr Habumuremyi yabitangaje ubwo we n’abandi bayobozi bizihirizaga isabukuru y’imyaka 25 umuryango Unity Club Intwararumuri umaze ubayeho, waberaga muri Intare Arena. 

 Ni umuhango yatumiwemo nyuma yo gufungurwa tariki ya 15 Ukwakira 2021, amaze guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, acibwa ihazabu ya miliyoni 892 Frw azira icyaha cyo gukoresha sheik itazigamiye. 

 Uyu munyapolitiki wafunzwe kuva muri Nyakanga 2020, yatangarije abitabiriye iyi sabukuru ko iki gitabo yandikiye muri gereza cyerekeye ikibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside kiri mu bafungiwemo. 

 Yasabye ko abafungiwe mu magereza bakwitabwaho, bakigishwa ububi bw’ingengabitekerezo ya jenoside nk’uko bikorerwa abo hanze. Yagize ati: “[…] mvuyeyo maze kubakorera igitabo cy’amapaji 400 ku burere mboneragihugu, ariko imbaraga dushyiramo hanze aha tuzishyire no mu magereza." 

 Iki gitabo cya Dr Habumuremyi ntabwo kirajya hanze. 

SRC: Bwiza