Nyamirambo: Umubyeyi yabuze umwana we watewe inda afite imyaka 13 nyuma y'uko agerageje gukurikirana abamucuruzaga
I Nyamirambo hari umugore wacuruje umwisengeneza we bigera aho asama inda ku myaka 13, nyina w’umwana yitabaza inkiko. Uyu mubyeyi waburanye na muramukazi we avuga ko yabuze umwana we kuko yakomeje gushukwa na ba nyirasenge; ariko ngo arakeka ko yaba yarajyanywe I Gitagata kugororwa.
Nyinawumuntu Charlotte, utuye mu mujyi wa Kigali, yabyaranye abana babiri na Hakuzimana Amini ariko ntibabana kubera amadini badahuje (umwe ni umurokore, undi ni umuyisilamu). Umwe muri aba bana, ubwo yari mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza yagiye kubana na nyirasenge Mugiraneza Fatuma, ahava atwite inda y’amezi 6.
Ubwo amakuru yamenyekanaga mu 2019, umunyamakuru yasuye uyu muryango mu murenge wa Rwezamenyo ajyanye n’umukozi wa CLADHO, Murwanashyaka Evariste. Uyu mwana (twise Maneza) wavutse muri Gashyantare 2005, yayamye amaze kuzuza imyaka 13, yicaye mu ruganiriro na nyina, akikiye igipupe gifite ubwoya.
Uyu mwana avuga ko yashatse kwiyahura muri Nyabugogo, ariko akizwa n’umugenzi wari umusanze ku muhanda nijoro. Umwana yaje gutanga inimero ya nyina, baramuhamagara bamushyikiriza umwana we, niko gutangira inzira y’ubutabera.
Muri iyo nzira yahuriyemo n’ibigeragezo byinshi, birimo guterwa ubwoba, gusabwa imishyikirano idashoboka, ruswa ndetse no kumuteranya n’umwana yibyariye. Ubu Nyinamuntu ntashobora kuvuga aho atuye, ndetse n’umwana ntibakibana, ngo akeka ko bamujyanye I Gitagata kugororwa.
Inzira y’ubutabera, umwana agambana na ba nyirasenge
Ikirego kimara kugera kuri RIB ya Nyamirambo (muri Werurwe 2019), ijoro n’amanywa yahamagarwa n’abantu batazwi, ba nyirasenge b’umwana bakamutega iminsi ngo yanze imishyikirano.
Avuga ko ba nyirasenge b’umwana bamurushije imbaraga, birangira bamuteranije n’umwana. Uwaregwaga kumucuruza yarafashwe arafungwa, nyuma aza kurekurwa n’urukiko. Nyinawumuntu ati, “ Sinkishaka kuvuga kuri ibi bintu, nyirasenge w’umwana yarafunzwe ararekurwa, babasaba gutanga impozamarira ya miliyoni enye, nyuma bafata umwana bamusinyisha ko ntacyo akibakurikiranyeho”.
Uko uyu mubyeyi yabuvugaga, ngo nyuma y’aho Police ifatiye Fatuma(nyirasenge w’umwana) tariki ya 15 Werurwe 2019, ngo yahamagawe n’abagabo babiri bahindura inimero, bamusaba kubonana nawe, bamusaba imishyikirano ngo areke gukurikirana muramukazi we wacuruje umwisengeza kugeza atewe inda.
Uyu mubyeyi agira ati, “Nahamagawe n’umuntu ntazi ambwira ko ari uwo mu muryango wabo, ansaba ko tubonana tugacoca ikibazo. Yambwiraga ko yahoze ari incuti ya Fatuma, ambwira ko njya gufunguza Fatuma, tukandikirana ko bazafasha umwana. Yansabye kubwira umwana ngo yandike ibaruwa ifunguza nyirasenge, ngo ikibazo gikemurirwe mu muryango. Namubwiye ko byamaze kugera mu maboko ya Leta, nawe akambwira ko bafite uburyo babikoramo banyuze ku bafite dosiye ndabyanga”.
Nyuma y’iminsi ibiri yanze imishyikirano, Nyinawumuntu avuga ko yongeye guhamagarwa bamubwira bati, “urabyanze tugiye kubyikorera Fatuma afungurwe ariko nawe uzadukenera utakitubonye, uzabyicuza, uzahangayika”.
Kuwa mbere tariki 18 Werurwe 2019, uyu mubyeyi yahuriye n’abavandimwe b’umugabo we kuri Polisi ya Nyamirambo aho Fatuma yari afungiye.
Avuga ko yabwiye Polisi iby’izi nimero zimuhamagara atazi, umupolisi agerageza kuzihamagara, ngo hahamagaye iya mbere isonera mu mufuka w’umwe muri abo baje gusura Fatuma, ahamagaye indi nabyo biba uko.
Uwo munsi kandi, muramukazi we mukuru witwa Tuyisenge Amina yamusabye ko baganira, bakamusinyira ko umwana azafashwa kubyara no kurera uvutse, abandi babyumvise bamubwira ko bidashoboka byageze mu buyobozi.
Magingo aya, umubeyi avuga ko adaherukana n’umwana we, nyu y’uko asinyiye ba nyirasenge avuga ko ntacyo abakurikiranaho. Nyinawumuntu ati, “Umwana simuheruka, yasaga n’uwataye umutwe, nanjye narimutse sinkiba I Nyamirambo, kandi nta muntu nshaka kubwira aho ntuye. Umwana wanjye numva ngo bamujyanye I Gitagata kugororwa”.
Ingingo ya 146 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano mu Rwanda, ivuga ko “Kugira uruhare mu kubanisha umuntu n’undi nk’umugabo n’umugore ku gahato ari icyaha”.
Ubihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).
“Gitagata si ah’umwana wonsa”, Umoja
Kuba umwana yarahuye n’ibyo bibazo byose kugeza ashatse kwiyahura (gusambanywa akiri muto, gucuruzwa na nyirasenge, kuvanwa mu ishuri, guterwa no kubyara, gutandukana na nyina); hari bavuga ko yahungabanye. Bakavuga ko yafashwa mu isanamitima aho koherezwa mu nzererezi.
Muberarugo Beata, ni umuyobozi wa Umoja Sustainable Development Center Rwanda (USDCR), ikigo gifite umushinga ufasha abakobwa babyariye iwabo ndetse n’ababyeyi babo. Ukorera mu turere ka Musanze na Gatsibo.
Asanga umwana waciye muri buriya buzima yagashakiwe umuganga w’ihungabana. Ati, “Ntabwo Gitagata ari aho kuba umwana w’umukobwa wa 16 kandi yonsa. Icyatumye ajyanwa mu nzererezi nicyo cyagakemuwe, ni ibyo bibazo byo kubyara imburagihe, akajya mu biyobyabwenge ngo abyiyibagize abyikize”.
Muberaruga atanga inama avuga ko igisubizo kiri mu muryango w’uwo mwana na Leta. Ati, “Ababyeyi be baganirizwa, Leta ikamushakira umuganga w’ihungabana, ubundi bakamushakira umuryango umwakira agasubizwa mu ishuri cyangwa agashakirwa icyo akora”.
Muberarugo anavuga ko hari gahunda yo kuvugana n’abanyamategeko banyuranye, hagakorwa umushinga wo gufasha abangavu batewe inda gukurikirana abazibateye.
Src: Umuryango