Dore ibintu 4 bitangaje utigeze ubwirwa mu rukundo

Dore ibintu 4 bitangaje utigeze ubwirwa mu rukundo

Oct 19,2021

Iyi nkuru iragufasha kumenya ibintu 4, utigeze umenya ku rukundo, ibintu 4 byangiza urukundo n'icyo wakora.

 

Umuhanga Stephan Labossiere uzwi nka Stepah Speaks, yanditse inkuru isobanura neza ibintu abantu bamwe batazi ndetse batanabwiwe, ariko akaba ari ibintu byangiza urukundo mu gihe bitakozwe cyangwa byakozwe nabi. Uyu mugabo nk'uko akunze kubigaragaza mu bitabo bye byigisha imibanire kubabisoma, yanatanze uburyo byakemurwa. Nyuma yo gusoma iyi nkuru uratahana igisubizo kizima.

 

DORE IBINTU UTIGEZE UBWIRWA MU RUKUNDO

 

1. Wibazaga impamvu urukundo wabayemo rutakomeje, wenda ahari rurenze rumwe. Uti: "Kuki nahise mbivamo cyangwa nkagerageza ariko bikanga?".

 

Ikintu abantu batavuga ni uko Imana iba mu rukundo rw'abantu kandi ikamenya kugenera ibyiza ubikwiriye, mu gihe yagaragaje ko abikeneye. Imana itegura uwo muhuje (Your Soulmate), uwo yakuremeye, noneho abandi mwahuye bakaba nk'ishuri cyangwa amasomo, amasuzuma,... bigufasha kwiga uko uzita ku wo Imana yaguteguriye, no gutuma umenya neza niba koko witeguye kwakira impano y'Imana nta kindi kikurangaje.

 

Ukeneye kumenya itandukaniro riri hagati y'umugabo Imana igufitiye, n'uwo uraho yangiza igihe cyawe. Mu gihe wahuye n'uwo waremewe kubana nawe, ntuzakore ikosa kuko wayakoze uri kwiga, uzumve ko bihagije, ntuzatume ababara. Ntuzashake gusubiza inyuma ibyiza Imana yaguteguriye, igatuma wiga kubera byo.

 

2. Kwizerana, kuba muremure, kuba mugufi, kuba adashamaje, gutemberana ku mazi ,... nibyo bituma habaho gutandukana  kuri benshi, ariko ibi nta muntu ukunda kubivuga. Abantu baba mu rukundo rudafashije, bakunda gupfa ubusa, bakunda gupfa utuntu ngo "Ntabwo ubyibushye, nahaka uko ubyibuha, ngo ntujya unsohokana, mwaba muri kumwe abo ku ruhande bati: “uriya muntu ntabwo muberanye” ,....Igitabo cya Stephan Speaks twibanzeho muri iyi nkuru cyitwa ngo 'How To Get A man To Cherish You', hagaragaramo amagambo asobanura uburyo urukundo rw'ukuri ruzira igihe.

 

3. Kuki abasore birengagiza abakobwa beza? Abakowa benshi bibaza impamvu abasore batababona, bakavuga bati 'uriya musore turaberanye ariko bikarangira atamwegereye. kubera iki?'. Abasore ntabwo babura kwegera abakobwa, ahubwo ntabwo bababona. Ntabwo umusore mwiza yita ku bwiza bw'inyuma. Ita  ku mico yawe, usenge, ube mwiza, bazakubona.

 

4. Kumenya guhangana. Inkundo nyinshi z'abantu ziraramba cyane, bakamarana imyaka. Abantu rero ntabwo bazi impamvu ariko ikiba kibyihishe inyuma ni ukumenya guhangana.