Amabanga 7 yagufasha kwigarurira uwo ukunda mu buryo bworoshye

Amabanga 7 yagufasha kwigarurira uwo ukunda mu buryo bworoshye

Oct 20,2021

Ahari warebye amafilime menshi avuga ku rukundo, ahari wayigiyemo byinshi. Urukundo rusanzwe akenshi ruba rutandukanye nibyo abantu bareba muri filime.Mu buzima busanzwe urukundo rusaba kubaho ku bwa mugenzi wawe. Tugiye kurebera hamwe uburyo 7 wakoresha ukamwigarurira kandi ukamugumana burundu.

 

Mu buzima busanzwe, urukundo rusobanurwa nko kumenya isura y’umuntu mukundana, ukamenya uko yitwara iyo yarakaye cyangwa yababajwe ndetse mukamenya uko mwitwara iyo muri mu ma kimbirane mwembi.

 

Umuhanga witwa James M.Sama yanditse urutonde rurerure rw’ibintu umugabo yakorera umugore we akishima cyane ndetse anasobanura uko washimisha umugore wawe, ibi ntabwo biri kure y’ibyo n’umugabo aba akeneye. Ntabwo wabifata ngo ubiharire umugore gusa, ahubwo niba uri umusore cyangwa umukobwa ukaba ufite uwo wihebeye hari amabanga wakwiga gukora ubundi ukamuha ibyishimo akwiriye.

 

1. Kumutera imitoma

 

Ese ni he wigiye ko abagore ari bo bakunda kubwirwa amagambo meza gusa? No ku bagabo ni uko bose, ni bamwe. Niba ufite umuntu ukunda ugomba kwiga kumubwira amagamabo amukora ku mutima gusa ukirinda kujya kure y’ukuri. Mwegere umwereke ko yambaye neza, umwereke ko akeye, urebe utuntu twiza tumuriho udutake.

 

Umukobwa umwe twaganiriye, yavuze uburyo yakundanye n’abasore barenze umwe, ariko bose bakajya batandukana azi ko baribo ba nyabo kugeza ubwo yahuriye n’uwo yise udasanzwe. Mu rukundo uzahinduka udasanzwe bitewe n’uburyo wafashe uwo mukundana.

 

2. Ujye umubwira ko wishimiye ibyo yagukoreye n’ibyo yakoreye umuryango wawe

 

Umuntu mukundana nava mu rugo iwanyu, uzahite umwereka ko ibyo yakoze bidasanzwe. Mubwire ko wishimiye ibikorwa bye. Genera umukunzi wawe, akantu gato kamwereka ko atandukanye. Mwereke ko uzi neza imvune iri mu byo yakoze, ndetse umwereke ko amafaranga ntacyo amaze.

 

3. Bigire byiza mu gitanda

Oya, uwo muntu mukundana ntabwo ari imashini y’imibonano mpuzabitsina, ariko uko witwaye muri kumwe bimwereka ko uri mwiza kuri we. Muhuze imibiri. Mwereke ko ari wowe we, kandi umwereke ko umwisanzuyeho, kandi wishimiye kuba hamwe na we.

 

Nta muntu ukwiriye guhatiriza uwo bakundana gukora imibonano mpuzabitsina ariko ku bw’ubushake bwabo bashobora kuyikora.

 

4. Ujye umuba hafi mu gihe ari wenyine

 

Iki kintu kiragoye rwose, umukunzi wawe agukeneye mu gihe ari wenyine, shaka uko umenya neza niba ari wenyine. Mutembere,….Ashobora gutekereza byinshi nko mu gihe amaze igihe ari wenyine akabona ntamuntu umuri hafi. Gutandukana kwanyu ntabwo ari ikintu cyiza.

 

5. Shyira inzira mugozi yawe hasi

 

Mu gihe uzajya uba uri kumwe n’uwo ukundana, ujye ushyira telefoni yawe hasi. Niba ushaka kuyifata kubera ko byihutirwa ureke abimenye ubimumenyeshe. Wubahe igihe urimo n’uwo ukunda.

 

6. Mugurire impano itunguranye

 

Iyi nteruro irumvikana cyane, kuvuga cyane ni byiza ariko ibikorwa biruta amagambo. Umuntu ahura na benshi bazi kuvuga ariko agahura na bake bazi gukora. Ntabwo ari ikibazo cy’amafaranga kuko ntiwabona ibinejeje umuntu, ahubwo ni ikibazo cyo kumwereka ko umukunda muri duke uzi ko akeneye.

 

7. Ujye ukunda kumwitegereza mu maso

 

Murebe mu maso, useke. Ikintu gituma urukundo rukomera ni ibyishimo mwembi mufitanye, iyo mwembi muzi gufashanya kubibona. Urukundo rw’ukuri rubaho, iyo abantu babiri bahuje umutima mwiza.

 

Inkomoko: Meetmindful.com