Dore inama zagufasha mu gihe waba usanze umugore wawe ari wowe mugabo wa mbere bagiye kuryamana

Dore inama zagufasha mu gihe waba usanze umugore wawe ari wowe mugabo wa mbere bagiye kuryamana

Oct 21,2021

Mu bihugu bitandukanye bafata ubusugi nk’ikintu gikomeye cyane, akaba ari nayo mpamvu iyo umukobwa yajyaga gushyingirwa yambaraga ikanzu yera mu rwego rwo kwerekana ko ari isugi.

 

. Uko wabigenze igihe waba usanze umugore wawe akiri isugi

. Uko wakwitwara igihe ugiye kurongora isugi

 

Bamwe mu basore bageze mu gihe cyo kubaka urugo batangaza ko kubana n’umugore w’isugi batakibishyira imbere, ahubwo basigaye bareba cyane kw’iterambere uyu mukobwa azabazanira urugo, ngo kuko kubona umukobwa w’ isugi bitoroshe muri iki gihe.

 

Benshi bibaza ikibazo nk’iki. Na we niba uri hano ni uko ufite iki kibazo. Hari ubwo kenshi humvika amakuru avuga ko umugabo yananiwe kurongora umugore we, cyangwa se ugasanga abashakanye bamaranye imyaka runaka umugore akiri isugi dore ko hari n’abajya kubyara bwa mbere bikimeze gutya.

 

Mukunzi wacu rero wibaza ikibazo nk’iki cyangwa se wamaze guhura nacyo menya ko kunanirwa kurongora umugore wawe atari byiza na gato kuko bishobora kugusenyera cyangwase bikagukururira ibindi byago birimo kuba umugore wawe yaguca inyuma akandura indwara zirimo na SIDA na we akaba yakwanduza, atanakwanduza nabwo mukaba mwatandukana cyangwa se ikamuhitana mutabashije kurera abo mwabyaye cyangwa ngo mugere ku ntego mwari mwiyemeje mubana.

 

Dore rero zimwe mu nama zagufasha kwirinda cyangwa gukemura iki kibazo :

 

Kuganira

 

Niba umugore wawe ari isugi, waba warabimenye abikubwiye cyangwa se warabyivumburiye ikintu cya mbere ugomba gukora ni ukumuganiriza. Umugore ugiye gutera akabariro bwa mbere agomba kuganirizwa, guhumurizwa mbese akumva ko ibyo agiye gukora nta kibazo biri bumuteze ko biri bumushimishe. Kuganira bimufasha kwitegura muri we akumva akwisanzuyeho ari nabyo bituma agira ububobere buhagije kuko aba yashize igihunga

 

Kwirinda guhatiriza

 

Mu gihe mutangiye igikorwa, wowe mugabo ugomba kwirinda guhatiriza no guhubagurika ukitonda, ukagenda buhoro buhoro, yataka ugasa n’uba uworoheje gake ndetse ukamubaza niba ababaye. Ubundi ukamwira uti : “Humura nta kibazo”.. Niba akubwiye ko ababara cyane gerageza kutinjira cyane kuko bishobora gutuma akomereka cyangwa nawe ugakomereka. Hari abasore barongora bugacya bajya kwa muganga kubera iki kibazo.

 

Bihe igihe

 

Menya ko niba umugore wawe ari isugi atari ngombwa ko mukora imibonano neza nk’uko ubishaka ku munsi wa mbere, ahubwo niba ubona afite igihunga cyangwa se ababara, reka muyikore byoroheje umunsi wa mbere, uwa kabiri ugenda wongera intambwe azagera aho amenyere ndetse we ubwo azakwereka aho ugomba kugeza namara kumenyera.