Gasabo: Umugore arashinjwa kuryamira umwana agapfa ubwo yari mu buraya n'umugabo
Umugore uvugwaho gukora umwuga w’uburaya biravugwa ko mu ijoro ryacyeye yararanye n’umugabo batera akabariro bakaryamira umwana w’uruhinja rw’ukwezi kumwe bikaruviramo gupfa.
Gusa uwo mugore, aremera ko yabonanye n’uwo mugabo ariko agahakana ko urupfu rw’umwana we rwatewe no kumuryamira nkuko biri kuvugwa.
Ibi byabereye mu kagari ka Nyabisindu mu murenge wa Remera, mu karere ka Gasabo, kuri iki cy’umweru Kuwa 17/10/2021.
Umwe mu baturage bari aho ibyo byabereye witwa Murindambuga Jean Mari yatangarije Ikinyamakuru Ishema TV ikorera kuri you Tube dukesha iyi nkuru, ko hari umugabo wararanye n’uyu mudamu gusa akaza kugenda agasiga uyu mugabo n’uru ruhinja mu nzu.
Ati: "Natwe twabanje kubyumva turi mu rugo batubwira ko umwana yapfuye. Uwo mwana bivugwa ko ari uw’umudamu bishoboka ko ari indaya, ngo hari umugabo waje kumugura baranywa barararana aza kubyuka aragenda asiga umugabo aryamye n’umwana.
Mu kugaruka mu gitondo asanga umwana ntameze neza, umugabo aramubwira ati "ko tubona umwana ameze nabi bimeze bite? ubwo umudamu agiye konsa umwana asanga yapfuye.
Jean Marie akomeza avuga ko umwana yabanje no kurira abaturanyi barabyuka.
Undi muturage utatangajwe amazina yatangaje ko bishoboka ko bashobora kuba bamuryamiye cyangwa se barwanye bakamugwaho umwana akagira ikibazo.
Tuyisenge Veneranda yavuze ko mama w’umwana wapfuye yagiye saa saba z’ijoro asiga umwana ari kurira cyane, bibangamira abaturanyi, umuturage umwe abyutsa abaturanyi ababwira ko umwana agiye kuba amuhetse kuko ngo byari byabangamiye abatuge baturanye.
Ahagana mu ma saa moya za mu gitondo ni bwo uyu mu mama wari wataye umwana yagarutse aza abaza umwana we, ashaka ko bamumuha, undi aramuhakanira aramubwira ngo ntiyamumuha ubuyobozi batarahagera.
Gusa nyuma ngo yaje kumumuha aramwonsa, ahita amusubiza iwe aho yari afite umugabo bararanye.
Veneranda yakomeje avuga ko uwo mugabo yabanje gushwana n’uyu mugore bivugwa ko yicuruza bapfa telephone n’ibihumbi umunani, agakomeza yemeza ko umwana yaba yapfuye muri ubwo buryo bwo gushwana bwabayeho.
Umudamu wagiye gufata ururuhinja akarurarana, ntiyashatse kwivuga amazina ariko atangaza ko umugore yasize umwana amufungiranye mu nzu akaza akica urugi ari kumwe n’undi mu mama, afata umwana mutoya n’umukuru arabajyana.
Ati:" Umugore yasize umwana amufungiranye mu nzu, njyewe ndaza nica urugi ndi kumwe n’undi mu mama dufata umwana, umutoya n’umukuru umwe ndamuheka undi ndamuryamisha nyuma yaje kugaruka mu ma saa moya, umwana we mumuha ari muzima aramwonsa arasohoka aramujyana hashije amasaha abiri nibwo baje kunkomangira ngo umwana yapfuye.
Uyu mudamu yongeraho ko uyu mu mama wapfushije umwana yari yatwaye amafaranga na telephone by’uyu mugabo bararanye.
Uyu mugabo bivugwa ko yararanye n’uyu mudamu wapfushije umwana, yanze kugira icyo atangariza itangamakuru, icyo yabazwaga cyose yazunguzaga urutoki ahakana yubitse umutwe mu maguru.
Umudamu wapfushije umwana yavuze ko yasize abana mu nzu babiri, umwe ufite imyaka ine n’uyu witabye imana ufite ukwezi,abasiga mu nzu asanga abaturanyi babafunguriye, ababwira ko bakoze kuba bamufashije abana ajya no kubagurira inzoga abashimira.
Ati: "Njyewe nasize abana mu nzu nsanga abaturanyi babafunguriye mpageze ndababwira nti "natinze kandi mwakoze reka mbashimire, njya kubagurira inzoga umwana musiga aryamye kuri uyu mukobwa. Ngarutse arambwira ati "ko Umwana ari kuva amaraso mu mazuru bigenze bite! nkimara kubibona, umwana ahita apfira mu ntoki mufashe ngiye kumuha ibere mpita ngwa muri koma."
Uyu mudamu aremera ko yagiye mu bagabo, ariko ko atigeze arwana n’uwo mugabo akanakomeza avuga ko batigeze banaryamana, gusa ngo uyu mugabo yari yamuhaye ibihumbi bitanu.
Yakomeje avuga ko umwana we yanizwe. Ngo si ubwa mbere uyumugore ataye abanabe mu nzu akajya gushaka abagabo.
Ntacyo inzego zishinzwe umutekano ziravuga ku rupfu rw’uyu mwana.