Umusore w'imyaka 34 yabaye miliyarideri nyuma y'iminsi  gusa akoze ubukwe n'umukecuru w'imyaka 73

Umusore w'imyaka 34 yabaye miliyarideri nyuma y'iminsi gusa akoze ubukwe n'umukecuru w'imyaka 73

Oct 23,2021

Umugabo wo muri Kenya yahindutse Biliyoneri nyuma y’aho yemeye gushyingiranwa n’umukecuru w’imyaka 73 hanyuma apfa nyuma y’iminsi 3 bakoze ubukwe ibye byose amategeko arabimwegurira.

 

Uyu mukecuru w’imyaka 73 yapfuye bari mu kwezi kwa buki asiga amakompanyi ya miliyoni nyinshi z’amadolari mu biganza by’uyu munya Kenya.

 

Madamu Julia Danson Wachira yaciye ibintu mu binyamakuru ubwo yashyingiranwaga n’umusore w’imyaka 34 wo muri Kenya w’umudogiteri ariko uyu mugabo yasigaye ari umukire kubera uru rukundo rudasanzwe yakunze uyu mukecuru.

 

Uyu Dr.John Wachira atuye muri Florida muri Amerika aho akora mu kubaga ubwonko kandi ngo niwe washyize hanze aya makuru.

 

Uyu mugabo yagize ati "Umukunzi wanjye ntakiriho.Yapfuye muri iri joro.Nakwifuza gutanga ibyanjye byose ngo agaruke."

 

Uyu mukecuru ngo yari afite ibigo bitandukanye birimo n’igitangazamakuru cyakoreraga muri Leta 5.