Mukagatare Clementine wari warishinganishije mu buyobozi yishwe atwikishijwe lisansi

Mukagatare Clementine wari warishinganishije mu buyobozi yishwe atwikishijwe lisansi

Oct 25,2021

Mukagatare Clementine wari utuye mu Mudugudu wa Nyabyondo w’Akagari ka Rutonde k’Umurenge wa Shyorongi w’Akarere ka Rulindo, yishwe n’umuntu utaramenyekana wamusutseho lisansi, arangije aramutwika.

 

. Mukagatare Clementine watotezwaga byarangiye yishwe

. RIB yataye muri yombi abakekwaho kwica Mukagatare Clementine

 

Umuseke dukesha iyi nkuru watangaje ko Mukagatare wari ufite imyaka 45 y’amavuko yishwe tarikiya 20 Ukwakira 2021 ubwo yari hafi y’inzu ye.

Amakuru y’ibanze kuri Mukagatare avuga ko yari yarishinganishije ku buyobozi, abugezaho impungenge z’uko ashobora kuzagirirwa nabi. Ni nyuma y’aho yari akomeje gutotezwa azira umwana we wasambanyijwe, abamutotezaga bagafungwa ariko nyuma bakaza kurekurwa.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yatangaje ko batatu bakekwaho gukora iki cyaha bahise batabwa muri yombi, bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Bushoki.

Dr Murangira yagize ati: "Abakekwa kuba barakoze icyi cyaha uko ari 3 barafashwe bafungiye kuri RIB Post Bushoki. Iperereza rirakomeje mu gihe dosiye yabo iri gukorwa ngo yoherezwe mu Ubushinjacyaha."

Tags: