Umutoza Manchester United irimo kurambagiza ngo asimbure Ole yayisabye ikintu gikomeye
Amakuru aravuga ko Antonio Conte yiteguye kuba umutoza mushya wa Manchester United ariko asaba ko kugira ngo ayerekezemo yifuza kugira ububasha bwose ku bijyanye no kugura abakinnyi.
Ikipe ya Manchester United yatangiye gushaka umusimbura wa Ole Gunnar Solskjaer uhagaze nabi cyane.
Uyu munya Norway afite igitutu cyinshi kuri Old Trafford, nyuma y’aho kuri iki cyumweru anyagiwe ibitego 5-0 na Liverpool ndetse akagaragaza umukino wo ku rwego rwohasi.
Ibihuha bikomeje kwiyongera ku mutoza usimbura Ole muri United aho ikinyamakuru Manchester Evening cyavuze ko Conte yaba ashaka aka kazi
Amakuru yongeraho ko uyu mutaliyani akeneye ibisobanuro ku cyerekezo cy’iyi kipe, ibijyanye no gufata ibyemezo na gahunda y’ubuyobozi.
Uyu wahoze ari umutoza wa Chelsea, yashwanye n’abayobozi bayo kubera ibijyanye no gusinyisha abakinnyi,arifuza kugira uruhare rusesuye mu kugura abakinnyi ndetse akubaka ikipe itwara ibikombe.
Umuyobozi wungirije wa United, Ed Woodward,arifuza kurekura Solskjaer nkuko yabigenje kuri Jose Mourinho na Louis van Gaal.
Uwahoze ari umutoza w’Ubutaliyani na Juventus, Conte, ufite imyaka 52, kuri ubu nta kazi afite,nyuma yo kureka inshingano ze zo gutoza Inter Milan nyuma y’iminsi mike yegukanye igikombe cya Serie A mu mpeshyi y’umwaka ushize.
Ikinyamakuru The Sun cyavuze ko Conte yanze akazi ka Newcastle na mbere yuko Steve Bruce yirukanwa mu cyumweru gishize.
Conte yasabye United kumuha uburenganzira bwose mu kugura abakinnyi