Ingabire Immaculée wa Transparency International Rwanda ntiyemera imbabazi za Perezida Kagame

Ingabire Immaculée wa Transparency International Rwanda ntiyemera imbabazi za Perezida Kagame

Oct 26,2021

Umuyobozi w’umuryango Transparency International-Rwanda urwanya ruswa n’akarengane, Ingabire Marie Immaculée avuga ko Perezida wa Repubulika agira imbabazi atemera.

 

Ingabire yabitangarije mu kiganiro Ishusho y’Icyumweru cyo kuri RBA cyatambutse kuri uyu wa 24 Ukwakira 2021, cyari cyerekeye ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo n’uburyo ababigiramo uruhare bakurikiranwa.

Yavuze ko abakurikiranwaho iki cyaha mu Rwanda ari bake cyane ugereranyije n’abagikora, anenga cyane abacamanza. Ati: “Kiriya kintu cyitwa Inama Nkuru y’Ubucamanza giteye agahinda. Mumbabarire mbivuge nta kibazo. Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ndimo ndamusaba ngo ahindure imikorere ya ruriya rwego. Ni bo baba bakwiye kudufasha kwirukana abacamanza badakora inshingano zabo neza…Abenshi bajya gutanga ruswa ni abavoka. Muri izi manza. Ugira ngo njyewe nagera ku mucamanza nte? Ni abavoka babageraho.”

Ashingiye ku kuba urubanza rushobora kuba rwaciwe nabi ruba rugaragara, Ingabire arasaba ko umucamanza uzajya ukekwaho kuruca nabi, yajya akorwaho iperereza, akaba yanahagarikwa kuri iyi nshingano cyangwa akanakurikiranwa n’ubutebera.

Ingabire yifuza ko urwego rw’ubutabera mu Rwanda rwakora nk’uko muri Botswana, aho uketsweho ibyaha ahagarikwa by’agateganyo. Ati: “Bahita bakubwira bati ‘igirayo tubanze tubikurikirane, turebe. Nidusanga uri umwere uzagaruke.(…) Hano ibyo ntabyo dukora…narabikuuunze, ndavuga ngo ibyo bakora uwabizana hano.”

Abona ko bitandukanye no muri Botswana, mu Rwanda ho hari umuco wo kudahana avuga ko ukabije, mu buryo abona wo wacika bigizwemo uruhare na Perezida wa Repubulika.

Kuri we, ngo Umukuru w’Igihugu ararwaza cyane. Ati: “Rero hano dufite umuco wo kudahana ukabije. Ngira ngo nsabe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ararwaza cyane. Ubundi iyo umuntu arwaye, arakira cyangwa agapfa. Ariko kuguma aho ari mu bitaro, oya oya.”

Yakomeje avuga ko imbabazi Perezida wa Repubulika agira, we atazemera. Ati: “Ararwaza cyane, akagira za mbabazi ntazi aho zituruka, njyewe ntanemera. Impamvu ntazemera, muri izo mbabazi hapfa byinshi kandi njyewe sinshaka ibipfa, ndashaka ibikira.”