Umusaza yahaye igihano kidasanzwe abasore 5 bamusambanyirije umugore cyatumye bajya kumushaka ngo ababarire ariko baramubura

Umusaza yahaye igihano kidasanzwe abasore 5 bamusambanyirije umugore cyatumye bajya kumushaka ngo ababarire ariko baramubura

Oct 27,2021

Mu gace ka Pissela muri Burkina Faso habereye ibitangaza ubwo abasore 5 baryamanye n’umugore w’umusaza, buri wese yabyutse asanga igitsina cye cyagiye.

 

. Umusaza yahannye abasore mu buryo budasanzwe

. Babuze ibitsina byabo nyuma yo gusambanya umugore

 

Abasore batanu bakiri bato bo muri kariya gace kitwa Pissela, bahuye n’uruva gusenya ubwo basangaga nta bitsina byabo bafite nyuma yo gusambanya umugore w’umusaza bivugwa ko akora iby’ubupfumu.

 

Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza,uyu musaza yaburiye aba basore abasaba kwitondera umugore we ariko bo bahitamo kubikora bakuruwe n’uburanga bw’uyu mugore.

 

Abasore bacunze uyu umusaza adahari bajya gutereta umugore w’uyu musaza ndetse ngo bashoboye kuryamana nawe inshuro nyinshi.

 

Nyuma y’iminsi mike, bamenye ko batagifite ibitsina byabo hagati yamaguru bahise bahurira hamwe bafata umwanzuro wo kujya gushaka uyu musaza.

 

Ibinyamakuru byo muri Burkina Faso byavuze ko na nubu bataramubona. Abaturage, kimwe n’itangazamakuru ryaho, bavuga ko bategereje kumenya uko iyi nkuru izarangira.