Amashusho ya ShaddyBoo ari kuryoshya n'umuherwe Larry Gaaga yateje ururondogoro - Video

Amashusho ya ShaddyBoo ari kuryoshya n'umuherwe Larry Gaaga yateje ururondogoro - Video

Oct 27,2021

Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo umaze iminsi mu gihugu cya Nigeria, yasangije abamukurikira amashusho ari kumwe n’umuhanzi ukomeye wo Larry Gaaga bari kugirana ibihe byiza bivugisha benshi.

 

. Shaddyboo yashyize hanze amashusho ari kugirana ibihe byiza na Larrt Gaaga

 

Kuri uyu munsi tariki ya 27 Ukwakira nibwo shaddyboo akoresheje imbuga nkoranya mbaga ze zose (Twitter na Instagram) yagaragaje amashusho ari kumwe n’uyu mugabo bari kurgirana ibihe byiza. maze ashyiraho amagambo agira ati "Nishimiye kuba nagiranye ibihe byiza n’umwami Larry Gaaga [...]"

 

Agishyira aya mashusho ku rubuga rwe rwa Twitter, twifuje kumubaza niba hari umushinga bari gukorana cyangwa hari gahunda bafitanye idasanzwe, icyakora ku murongo wa telefone ntabwo byadukundiye kuko akiri muri Nigeria.

 

Larry Ndjanefo wamenyekanye ku izina rya Larry Gaaga, ni umuhanzi wo muri Nigeria uzwi cyane mu ndirimbo ‘Gaaga Shuffle’ yakoranye na 2Baba Idibia.

 

Uyu mugabo watangiye umuziki mu 2012, yatangiye ari umuyobozi wa YSG Entertainment yafashaga umuraperi Olanrewaju Ogunmefun wamenyekanye nka Vector.

 

Mu 2017 nibwo indirimbo hasohotse indirimbo ‘Gaaga Shuffle’ Larry Gaaga yakoranye na 2 Baba Idibia.

 

Mu 2018 Larry Gaaga yasohoye indirimbo eshanu zakunzwe zirimo ‘Wonderful’ yakoranye n’abarimo Wande Coal na Sarkodie, ‘Doe’ yakoranye na Davido akorana n’abandi bahanzi barimo Burna Boy, D’Banj n’abandi benshi.

 

Muri uyu mwaka ariko kandi nibwo Gaaga yasinye amasezerano y’imikoranire na Universal Music Group.

 

Mu 2019 uyu muhanzi yongeye gukorana n’abahanzi barimo 2 Baba Idibia, Wizkid, Davido, Patoranking,Flavour n’abandi.

 

Umwaka ushize yakoranye indirimbo ‘Slow Burner’ yakoranye na Joe Boy n’izindi nyinshi.

 

Mu minsi ishize uyu mugabo uyobora Gaaga Muzik, yasohoye indirimbo ‘Egedege’ yakoranye n’abahanzi barimo; Flavour, Pete Edochie, Theresa Onuorah na Phyno.

Reba video hano:

https://twitter.com/i/status/1453257684816367620