Abavandimwe 2 bishe murumuna wabo w'imyaka 14 bamutwikishije peterori

Abavandimwe 2 bishe murumuna wabo w'imyaka 14 bamutwikishije peterori

Oct 28,2021

Polisi ya Kenya yataye muri yombi abavandimwe babiri nyuma y’aho batwitse murumuna wabo w’imyaka 14, bamukeka ko ashobora kuba yabareze ko bibye telefone.

Nation dukesha aya makuru ivuga ko aba bavandimwe bakimara kumenya ko ubujura bwabo bwamenyekanye, bajyanye murumuna wabo mu nzu, bamusukaho peteroli hanyuma baramutwika.

Uyu mwana wari wahiye cyane, kuri uyu wa 26 Ukwakira 2021 yihutishirijwe ku bitaro bikuru bya Mandera biherereye mu murwa mukuru, Nairobi, apfirayo.

Polisi yatangiye gukora iperereza kuri aba bavandimwe, rizamara iminsi 14. Mbere yo kugezwa mu rukiko, bazabazwa bapimwe harebwe niba nta kibazo bafite mu buzima bwo mu mutwe, cyaba cyatumye bica murumuna wabo.