Rulindo: Padiri yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana

Rulindo: Padiri yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana

Oct 28,2021

Umupadiri wo muri Paruwasi ya Burehe mu Karere ka Rulindo, yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 y’amavuko.

 

. Padiri yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w'imyaka 17

. RIB yataye muri yombi umupadiri wo muri paruwasi ya Burehe

. Padiri yatawe muri yombi azira gusambanya umwana

. Paridiri yafunzwe kubera gusambanya umwana

 

Uyu mupadiri w’imyaka 36 yafashwe ku wa Kabiri, tariki ya 26 Ukwakira 2021, ahita atangira gukorwaho iperereza.

Icyaha akurikiranweho bikekwa ko yagikoreye mu Mudugudu wa Kibogora, Akagari ka Burehe, Umurenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo, ku wa 23 Ukwakira 2021.

Itabwa muri yombi rye ryemejwe n'umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, mu kiganiro n'ikinyamakuru IGIHE.

Ati: "RIB yafunze umupadiri wo muri Paruwasi ya Burehe ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Burehe mu Karere ka Rulindo mu mwaka wa gatatu."

Iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu mupadiri yahamagaye uyu mwana, akamusaba kumusura iwe ngo amuhembe kuko yitwaye neza mu kizamini, hanyuma agahita amusambanya.

Padiri watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinihira mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr. Murangira yibukije Abaturarwanda ko RIB itazihanganira umuntu usambanya umwana, uwo ariwe wese n’icyo yaba akora cyose.

Uyu mupadiri yatawe muri yombi mu gihe Kiliziya Gatolika y’u Rwanda iheruka gutangaza ko itazigera yihanganira abapadiri bagaragaweho ibyaha byo gusambanya abana b’abahungu n’ab’abakobwa.

Icyaha akurikiranweho gihanishwa ingingo ya 4 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.