Facebook ya Mark Zuckerberg yahinduriwe izina. Icyo bisobanuye ku mikorere yayo

Facebook ya Mark Zuckerberg yahinduriwe izina. Icyo bisobanuye ku mikorere yayo

Oct 29,2021

Sosiyete itanga Serivisi z'ikoranabuhanga ya Facebook yahinduriwe izina yitwa 'Meta', nk'imwe mu mpinduka zikomeye zabaye mu mikorere yayo.

 

. Facebook yahinduriwe izina yitwa Meta

. Impinduka zikomeye kuri sosiyete ya Facebook

 

Iyi Sosiyete yatangaje ko ari byiza kwagura ibyo yari isanzwe ikora, bikarenga gutanga serivisi z'imbuga nkoranyambaga ahubwo bikagera no ku ikoranabuhanga rya VR (Virtual Reality).

Kuba Facebook yahindutse Meta nta mpinduka bizateza kuri serivisi zayo nka Facebook, WhatsApp na Instagram, ahubwo Meta izajya ikora nk'umubyeyi wa ziriya mbuga nkoranyambaga.

Icyemezo cyo guhindurira Facebook izina cyafashwe nyuma y'amakuru y'ibanga ajyanye n'imikorere y'iyi sosiyete yashyizwe hanze n'uwari umukozi wayo.

Uyu mugore witwa Frances Haugen aheruka gushinja iyi Company "gushyira imbere inyungu zayo bwite ititaye ku mutekano w'abantu", ibyo ubuyobozi bwayo bwamaganye bwivuye inyuma.

Umuyobozi w'icyari Facebook, Mark Zuckerberg, yatangarije izina rishya ry'iyi Sosiyete mu nama ngarukamwaka ya Facebook yitwa Connect conference yabaye kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukwakira, ari na yo yamurikiyemo ku mugaragaro gahunda ye yo kubaka ikizwi nka "metaverse".

Metaverse yari iherutse gutangazwa na Zuckerberg, isobanuye ikoranabuhanga rirenga imbibi z’Isi, akaba ari izina rishya ry’ikoranabuhanga rya VR (Virtual Reality) ryakozwe na Facebook ariko ritari ryakamuritswe.

Zuckerberg yavuze ko izina Facebook yari isanganwe ridashobora guhagararira ibyo iriya sosiyete ikora byose muri iki gihe ndetse no mu gihe kizaza, ashimangira ko impinduka zari zikenewe.

Yakomeje agira ati: "Nyuma y'igihe runaka, ndizera ko tuzagaragara nka sosiyete ya metaverse kandi ndashaka guhuza ibikorwa byacu ndetse n'ibituranga ku byo twubaka."

Zuckerberg avuga ko sosiyete ye ishaka kurenga urubibi rwo kwitwa iy’imbuga nkoranyambaga ikaba sosiyete ifite ikoranabuhanga ryagutse rishobora gutuma abantu basangira ubuzima bwo ku Isi bitabaye ngombwa ko bava aho bari ahubwo bakifashisa internet.

Yavuze ko izina Meta risobanuye ko mu gihe runaka abantu batazajya bakenera gukoresha Facebook kugira ngo babashe kubona izindi serivisi z'iriya sosiyete.