Umutoza Masudi Juma yahishuye icyo azakorera umunyamakuru uzamwibasira
Umutoza wa Rayon Sports, Masudi Juma,yavuze ko hari abanyamakuru bari kumusebya ndetse bashaka guteza umwuka mubi mu ikipe ye aho yasezeranyije ko uwo azafata amuvuga nabi azamujyana kuri polisi.
. Masudi Juma yavuze ko umunyamakuru uzamuvuga nabi azamujyana kuri Polisi
. Umutoza Masudi Juma yavuze ko nta kibazo na kimwe kiri muri Rayon Sports
Nyuma yo kunganya na La Jeunnesse 0-0 mu mukino wa gicuti wabaye ejo hashize, Masudi yabwiye abanyamakuru ko nta kibazo na kimwe afitanye na Komite ya Rayon Sports ahubwo ko ari abanyamakuru bashaka guteza umwuka mubi mu ikipe kandi yiteguye kujya kubafungisha.
Ati "Mwaretse guteza amagambo mbere y’umukino, reka Rayon Sports yitegure dukine umukino, urumva? Murimo kumvuga nabi hari umunsi uzamvuga nabi nzamufata, njye kuri polisi kuko murimo kumbeshyera, ni inde se twavuganye nabi?"
Staff imeze neza, komite imeze neza ahubwo niyo komite ya mbere irimo kumvikana n’abatoza, urumva, kwa kundi tuvuga ururimi rumwe, ibyo bintu sinzi aho mwabikuye, murimo kuvuga abantu bose musebya umuntu. Umuntu uzamvuga nabi nta gihamya nzajya kuri polisi muvuge."
Masudi Juma yashimangiye ko nta kibazo na kimwe kiri hagati ye n’abamwungirije Lomami Marcel na Sacha cyane ko ari na we wabizaniye, ahamya ko shampiyona nitangira abantu bazaceceka kuko bazaba batangiye gutsinda.
Masudi Juma yagarutse muri Rayon Sports mu mezi ashize aho yaguriwe abakinnyi batandukanye kugira ngo azitware neza muri shampiyona y’uyu mwaka.
SRC: Umuryango