Niba ubona ibi bimenyetso ku musore mukundana ntuzabe umwana ngo umureke agende kuko ushobora kutazabona undi nka we

Niba ubona ibi bimenyetso ku musore mukundana ntuzabe umwana ngo umureke agende kuko ushobora kutazabona undi nka we

Oct 30,2021

Nubwo yagerageza kwihishira, abagabo bagorwa cyane no guhisha imico yabo. Uko byamera kose ntihabura akamucika bigatuma umenya uwo ari we. Niba ufite amahirwe yo kugira umugabo mwiza mukundana wagombye kumugumana ntagucike.

 

. Ibimenyetso byakwereka ko umusore mukundana azavamo umugabo mwiza

. Umusore nk'uyu ntakwiye kugucika kuko waba wihombeye

. Ibiranga umusore uzavamo umugabo mwiza

 

Iwacumarket igiye kukugezaho ibimenyetso 7 wareberaho ukamenya umugabo mwiza bityo utazitesha amahirwe yo gukundwa no kubana n'umugabo ukwiriye:

1. Ntazigera agutenguha. Umugabo mwiza akubwiza ukuri kabone n'ubwo byaba bimugoye cyane.

2. Atuma umumenya neza ukamenya uwo ari we. 

Umugabo mwiza azagusangiza ubuzima bwe: ibimutera ubwoba, ibimwerekeyeho, amarangamutima ye...

3. Ahora aharanira ko waba umugore wishimye kurusha abandi bose ku isi

Ku bw'ibi uzabona atangiye guhinduka, guhindura imyitwarire no mu gihe utabimusabye. Urugero niba yasindaga atangire kubireka... Aba yifuza kuba umugabo wifuza kandi wishimira ugaterwa ishema na we.

4. Ntajya akomeza ibintu cyangwa ngo abigire intambara

Umugabo mwiza azagerageza kukumva no mu gihe mwashwanye. Ntuzasanga agira ibintu intambara cyangwa ngo abiremereze uko bitari. Ntazakubwira amagambo agukomeretsa na rimwe kandi ntazigera agukubita nk'uko usanga hari abasore bakubita abakobwa bakundana.

5. Yitangira kugufasha kugea ku ndoto zawe

6. Atuma uhora ukeye kandi usa neza. 

7. Ntazigera agutererana igihe cyose umukeneye azaba ari kumwe na we icyo byamusaba cyose.

Urugero uzasanga niyo yaba afite akazi kagoye gute azagerageza akakubonera umwanya igihe cyose umukeneye.