Impamvu itera kumatana mu gihe cyo gutera akabariro n'icyo mwakora mukarekurana igihe bibabayeho

Impamvu itera kumatana mu gihe cyo gutera akabariro n'icyo mwakora mukarekurana igihe bibabayeho

Oct 30,2021

Ni kenshi cyane humvikana amakuru y’uburyo abantu bari mu gikorwa cy’ akabariro bamatana hakitabazwa abaganga, abenshi bahita bavuga ko ari amarozi kandi ni ibintu Siyanse yemera ko bibaho n’ubwo bibaho gacye bishoboka.

 

. Igitera umugore n'umugabo gufatana igihe batera akabariro

. Kumatana mu gihe cy'imibonano

. Uko wabigenza igihe umatanye n'umuntu muri gukora imibo**no

 

Birashoboka ko mu gihe cy'akabariro igitsina cy’umugabo cyafata mu cy’umugore kugikuramo bikananirana. Ibi birenze imitekerereze ya muntu kwiyumvisha ko ibitsina byafatana, akumva n’iyo byabaho ari ibihuha ariko “Siko biri”. Hari abafatana bya nyabyo nko muri Kenya hari benshi bafatanye bari gusambana.

 

Siyanse, ivuga ko hari benshi bafatana bari mu gikorwa cy’akabariro  bakabyikemurira batajyanwe kwa muganga, iyo ibitsina bifatanye ahanini umugabo ni we utabaza kuko aba ababara cyane kuko imitsi yo mu gitsina cy’umugore iba iri kumukanda cyane. Inkuru ya Healthline, irabyemeza ko mu gihe wahuye n’iri fatana ry’ibitsina (Captivus), wabyikemurira kuko hari abashakanye benshi bibaho ntibimenyekane.

 

Siyanse ivuga ko kuba igitsina cy’umugabo kiba cyafashe umurego kiba kirimo amaraso menshi bidasanzwe, umugore cyangwa umukobwa uri gukora imibonano mpuzabitsina iyo agize ubwoba gato, akaba yakwikanga ikibarogoye, ubwonko butegeka igitsina kwifunga burundu n’imbaraga zose, bigahita biba, aha umugabo iyo ashatse guhita akuramo igitsina cyane ntibiba bishoboka.

 

IZINDI NKURU WASOMA

. Dore ibintu 3 ugomba gukorera umugore wawe buri joro akagukunda bizira kukubangikanya

. Utuntu duto cyane 11 wakorera umukobwa ukunda ugatuma ahurwa abandi basore akakwiyegurira wenyine

. Dore aho amavangingo y'abagore aturuka n'aho atandukanira n'inkari zisanzwe ndetse n'akamaro bigirira umugore uyazana kenshi

. Ibintu 7 byangiza cyane umutima ukwiye kwirinda harimo n'ibifatwa nk'ibisanzwe

 

Abakora akabariro bahubutse, bameze nk’abiyiba, abaciye inyuma abo bashakanye, gukora akabariro ahantu hadatuje hari umutekano udasesuye, biri mu bituma iyo hari ikibarogoye gato ibitsina bifatana kubera ubwoba bw’igitsina gore. Gusa hari n’izindi mpamvu zishobora kuba zabitera.

 

Iyo ibi bibaye, mwembi mugomba gutuza mukaganira ibindi bintu bitandukanye n’igikorwa murimo, mukabazanya utubazo mugasa nk’abatera urwenya. Ibi bituma umugore cyangwa umukobwa imitsi y’igitsina igenda irekura gahoro gahoro kuko ubwonko buba bumaze kumva ko nta gikuba cyatsitse. Nyuma y’iminota runaka ibitsina birarekurana n’ubwo umugabo aba ahazahariye. Iyo umugabo atihanganye aratabaza bakajyanwa kwa muganga. Muganga nawe ahanini arabaganiriza.

Tags: