Uganda: Ikindi gisasu cyaturitse gihitana abana 2

Uganda: Ikindi gisasu cyaturitse gihitana abana 2

Oct 30,2021

Abana babiri mu gace ka Nakaseke muri Uganda, bitabye Imana nyuma yo guturikanwa n'igisasu cyari mu ishusho y'igifenesi bakinishaga.

Ni amakuru yemejwe na AIGP Asan Kasingye, Komiseri wungirije muri Polisi ya Uganda ushinzwe Politiki.

Kuri Twitter ye yanditse ati: "Igisasu gisa n'igifenesi cyahawe abana mu mudugudu wa Ssegalye, Komine Semuto mu karere ka Nakaseke, gihita cyica umwana witwa Kiwuuwa Pathias wari ufite ubumuga na Kiyingi Michael w'imyaka 14 bombi bakinaga n'undi mwana Odong."

Iki gisasu cyaturikanye bariya bana nyuma y'igihe kitageze ku cyumweru muri Uganda haturikiye ibindi bisasu bibiri, birimo icyaturikiye i Karamboga mu mujyi wa Kampala ndetse n'icyaturikiye muri bisi i mpigi.

Polisi ya Uganda yavuze ko mbere y'uko kiriya gisasu giturikana bariya bana, umwe muri bo witwa Odong yagitoraguye ahantu agatangira kugikina nk'umupira.

Nyuma yaje kwiyungwaho na mugenzi we bavukana witwa Kiwuuwa bagerageza kugituritsa.

Polisi yavuze ko "mu guturika cyahise cyica Kiwuuwa, Kiyingi na Odong barakomereka cyane. Bihutishirijwe ku bitaro bya Nakaseke kugira ngo bitabweho n'abaganga, ariko Michael Kiyingi agwa mu nzira ajyanwa ku bitaro."

Ntiharamenyekana niba iki gisasu ari icyari cyatezwe muri kariya gace n'abitwaje intwaro cyangwa kiri mu bikunze kugaragara mu mashyamba yaho byahatezwe mu gihe cy'intambara zitandukanye.