Umutoza Pochettino yatangaje impamvu yasimbuje Messi igice cya mbere kikirangira mu mukino yatsinzemo Lille bigoranye
Lionel Messi yakuwe mu kibuga nyuma y’igice cya mbere ubwo Paris Saint-Germain yatsindaga Lille mu ijoro ryo ku wa gatanu, ariko Mauricio Pochettino yasobanuye ko ari ukwirinda imvune.
Ikipe ya PSG yagiye mu kiruhuko imaze gutsindwa igitego 1-0 ndetse Lionel Messi yari hasi cyane kuko imipira myinshi yateraga itageraga kubo yayihaga.
Uyu mukinnyi ugishakisha igitego cye cya mbere muri Ligue 1 kuva yagera mu Bufaransa,yasimbuwe igice cya mbere kirangiye bituma benshi bibaza impamvu yabiteye.
Mauro Icardi yamusimbuye mu gice cya kabiri bituma PSG itsinda uyu mukino ibitego 2-1 bigoranye ibifashijwemo n’ibitego bya Marquinhos ndetse na Angel Di Maria.
Benshi bibajije kuri Messi nyuma yo gukina igice cya mbere ntagaruke mu cya kabiri ariyo mpamvu umutoza wePochettinoyavuze ko byatewe n’ikibazo yari afite cy’imvune.
Yagize ati "Tugomba gutegereza.Twari kumwe n’abaganga mu kiruhuko, ni ukwirinda, ntiyashoboraga gukomeza. Turizera ko ibyo atari ibintu bikomeye. ’
Messi amaze gukina imikino itanu ya Ligue 1 nta gitego, nubwo bitigeze bibangamira PSG kuko yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 10 hejuru y’iyikurikiye.
Ni ku nshuro ya kabiri asimbujwe na Pochettino ikipe ye yatsinzwe hanyuma PSG bikarangira itsinze umukino.
Uyu mukinnyi wahoze akinira ikipe ya Barcelona, ahagaze neza muri Champions League kuko amaze gutsinda ibitego bitatu mu mikino itatu nubwo muri Ligue 1 bitari gukunda.