Mozambique: Ingabo z'u Rwanda zifatanyije n'iza Mozambique zakurikiye ibyihebe mu birindiro bishya zirabimenesha
Ibyihebe by’umutwe w’iterabwoba ukorera mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique byari byarashinze ibindiro bishya bitandukanye nyuma yo kwirukanwa n’ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iz’iki gihugu.
Tariki ya 9 Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza ingabo muri Mozambique, ubu iziriyo zikaba zikabakaba 2000 nk’uko biherutse gutangazwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Mu ntangiriro za Kanama 2021, izi ngabo zatangaje ko zimaze kwigarurira uduce twose ibi byihebe byari byarafashe turimo: Palma na Mocimboa da Praia, zisenya ibirindiro bya Mbau, Siri 1 na Siri 2; birahunga.
Izi ngabo zaje kumenya ko ibi byihebe byashinze ibirindiro ibindi birindiro mu ishyamba riri mu gace kegereye umugezi wa Muela mu karere ka Mocimboa, zitangira kubihiga.
Ku wa 27 Ukwakira 2021, izi ngabo zifatanyije zirukanye ibyihebe muri ibi birindiro, zibyambura intwaro n';ibikoresho birimo iby';itumanaho nka telefone na mudasobwa, zinabasha kubohora abaturage 12 byari byarafashe bugwate.
Igitangazamakuru Igihe kivuga ko izi ngabo zagabye ikindi gitero mu gace ka Nakidunga na Nazimoja, zica icyihebe kimwe, ibindi birahunga.
Bimwe mu bikoresho by'ikoranabuhanga byambuwe ibyihebe