Kinshasa: Abapadiri Gaturika bakubiswe iz'akabwana n'abapolisi

Kinshasa: Abapadiri Gaturika bakubiswe iz'akabwana n'abapolisi

Oct 31,2021

Abapolisi bitwaje imbunda n'ibiboko ku wa Gatanu, binjiye muri paruwasi ya Sainte Famille yo mu gace ka Righini muri Komini ya Lemba, maze bahata ikiboko abapadiri baho, bashinjwa ko bangiye kwinjira mu mashuri abanyeshuri babo kwakira inama za politiki muri paruwasi.

Video yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abapolisi bambaye imyambaro y’abarwanya imyigaragambyo bafite ibiboko byabo (matraques) birukankana abapadiri babinjiza mu modoka za polisi.

Inama y’Abepisikopi Gatolika muri RDC (CENCO) muri iyi minsi ishinjwa n’ubuyobozi kuba inyuma y’imyigaragambyo y’abarimu ikomeje guhagarika amaraso mu burezi kuva amashuri yatangira ku itariki ya 04 Ukwakira.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga, Kiliziya Gatorika ndetse n’amatorero ya gipolotestanti nabyo byitandukanyije n’igikorwa cyashyizeho abagize komisiyo y’amatora (CENI) ndetse bakomeza gushinja leta gutegura uburiganya mu matora.

I Kinshasa, umwuka mubi muri politiki wazamutse cyane, hashyirwaho "ihuriro ry’abakunda igihugu" hagati y’imitwe ya politiki y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango y’amadini gatolika n’abaporotestanti, ndetse no gutegura imyigaragambyo simusiga izabera mu gihugu cyose ku wa Gatandatu utaha itariki 06 Ugushyingo.