Muhire yakoze ubukwe n'umukobwa wamurwaje akanamuha impyiko

Muhire yakoze ubukwe n'umukobwa wamurwaje akanamuha impyiko

Oct 31,2021

Muhire Jean Claude ufite umuryango Love the Kids ufasha abana bavuka mu miryango itishoboye ukorera mu Murenge wa Kimisagara Karere ka Nyarugenge, yakoze ubukwe n’umukunzi we Uwera Ingabire Marie Reine wamurwaje igihe kirekire, akanamuha impyiko.

Ubu bukwe bwabereye muri kiliziya yitiriwe Mutagatifu Dominiko (St Dominic Chapel) ku Kacyiru, mu Karere ka Gasabo ya Kigali, kuri uyu wa 30 Ukwakira 2021.

Muhire yambitse impeta Uwera muri Mata 2021, basezeranira imbere y’amategeko ku biro by'Umurenge wa Kimisagara, tariki ya 12 Kanama 2021.

Muhire na Uwera bamenyanye mu 2012, batangira gukundana mu 2015.

Tags: