Nuno Espirito Santo yirukanwe na Tottenham Hostpur nyuma yo kunyagirwa na Manchester United

Nuno Espirito Santo yirukanwe na Tottenham Hostpur nyuma yo kunyagirwa na Manchester United

Nov 01,2021

Ubuyobozi bukuru bwa Tottenham Hotspur bumaze gufata icyemezo cyo kwirukana umutoza mukuru, Nuno Espirito Santo na babiri bari bamwungirije, Rui Barbosa na Antonio Dias bazira umusaruro mubi.

Umuyobozi ushinzwe umupira w’amaguru muri Tottenham, Fabio Paratici yagize ati; “Nuno ndamuzi neza, hamwe n’abamwungirije bifuzaga gutsinda, mbabajwe no kuba twafashe iki cyemezo.”

Nuno n’abamwungirije birukanwe nyuma y’aho tariki ya 30 Ukwakira, Tottenham Hotspur yatsinzwe ibitego 3-0 na Manchester United.

Iyi kipe ivuga ko itangaza ababasimbura mu gihe kiri imbere.