Rulindo: Umubyeyi wari ugiye kubyara yoherejwe ku bitaro abwirwa ko umwana yapfuye nyamara agezeyo abyara umwana muzima

Rulindo: Umubyeyi wari ugiye kubyara yoherejwe ku bitaro abwirwa ko umwana yapfuye nyamara agezeyo abyara umwana muzima

Nov 01,2021

Umubyeyi witwa Mukankusi Penninah avuga ko yagiye kuri kimwe mu bigo nderabuzima byo mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, avuga ko yagiye kubyara, ageze ku kigo nderabuzima abaganga bakamubwira ko umwana atwite yapfuye, bamwohereza ku Bitaro bya Kibagabaga, akabyara umwana muzima.

Aganira na RBA ati ''Mu masaha ya nimugoroba akenshi mu bigo nderabuzima nta baganga baba bahari. Nk'ubu nagiye ku kigo nderabuzima kubyara, abo nahasanze bambwira ko umwana yapfiriye mu nda banyohereza Kibagabaga mbyara umwana muzima. Sinishimiye serivisi y'ikigo nderabuzima, nkaba nsanga hakwiye kongerwa ababyaza kandi babifitiye ubushobozi.''

Ku ngingo y'ubuke bw'abaganga, undi mubyeyi witwa Umutesi Aline we yagize ati ''Muri maternité abahagana n'ijoro bwo bakunze kuvuga ko babura ababakira, hakwiye kongerwamo abaganga kuko iyo abagore baje kubyara abenshi babura ababafasha.''

Mugenzi wabo, Ingabire Didacienne we ati ''Hari igihe haba hari ababyeyi 3 cyangwa 4 ugasanga umuganga arahamagara umwe kandi abandi nabo bamerewe nabi. Tubona hagiye hakora ababyaza benshi ababyeyi bajya bahabwa serivisi yihuse kandi bahaba basimburana na n'ijoro.''

Umuvugizi wa Minisiteri y'ubuzima Julien Mahoro Niyingabira avuga ko iyo minisiteri yatangiye gushakisha abakozi bo kuziba icyo cyuho binyuze mu nzira y'ububyaza.

Ati ''Ababyaza ni urwego rugenda rwiyubaka nk'izindi nzego z'ubuvuzi mu Rwanda. Hari gahunda ziri muri gahunda ya minisiteri y'ubuzima binyuze mu bunyamabanga bugamije kongerera ubumenyi no kwigisha abantu mu myuga itandukanye yo gutanga serivisi z'ubuzuma kwa muganga. Hari abanyeshuri barimo kwiga, hari na gahunda zatangiye zo kuzamura umubare w'ababyaza mu mavuriro ya leta, kugira ngo ababyeyi babashe kubona izo serivisi.''

Bamwe mu babyarira mu bigo nderabuzima baravuga ko kubera ubuke bw'ababyaza, bakunze kubura serivisi cyane cyane mu masaha y'ijoro, bakaba basaba ko umubare w'abakora ako kazi wakongerwa.

Imibare igaragazwa na Minisiteri y'Ubuzima yerekana ko mu mwaka ushize habarurwaga ibigo nderabuzima 580, ababyaza bakaba 1.562, bivuze ko ukurikije serivisi baha abaturage buri mubyaza yabarirwa ababyeyi 2.340 agomba kwitaho.

Source: Bwiza

Tags: